00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: Tunisia na Nigeria zo mu itsinda C zanganyije

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 22 January 2016 saa 06:20
Yasuwe :

Nyuma y’uko hari hamaze kumenyekana amakipe abiri yamaze kubona tike yo gukina ¼ cy’iri rushanwa mu matsinda abiri ya mbere, hari hatahiwe itsinda rya gatatu rikinira kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wa Tunisia na Nigeria warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Ni umukino watangiye Nigeria igaragaza ubushake bwo gusatira, ihanahana neza mu kibubuga ariko ba myugariro ba Tunisia bakabyitwaramo neza.

Tunisia yagaragazaga ingufu ahanini ku bakinnyi b’imbere, na yo yagerageje amahirwe ku munota wa 14 Akaichi akoresha amahirwe meza yari abonye imbere y’izamu ariko umuzamu wa Nigeria arahagoboka.

Amakipe yombi yakomeje gukina ariko asa nk’adashaka gutsindwa mbere agakinira hagati cyane.

Ku munota wa 44 Tunisia yafunguye amazamu ku mutwe wari utewe na Akaichi ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yaraririye mbere yo kukinjiza.

Umukinnyi wo hagati wa Tunisia Mohamed Amine Ben Amor yahise abona ikarita y’umuhondo kubera kuburana atumva uburyo igitego cyabo cyanzwe, igice cya mbere cyanaringiye ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Nigeria yatangiye isimbuza mu rwego rwo kongera imbaraga hagati mu kibuga aho Tunisia yari yakomeje kuyirusha.

Ku munota wa 52 Chikatara Chimsom Elvis azamukanye umupira yihuta cyane, acenga ba myugariro babiri ba Tunisia atera ishoti rikomeye umuzamu ntiyakurikira.

Nigeria wabonaga ko yinjiranye imbaraga mu gice cya kabiri, yahise ibona andi mahirwe abiri yabazwe harimo uburyo Chikatara yahushije ari kumwe n’umuzamu.

Ku munota wa 68, Ahmed Akaichi yishyuriye Tunisia maze umukino usubira ibubisi.

Nigeria nyuma yo kubona ko itangiye kurushwa hagati mu kibuga, umutoza yakuyemo myugariro Muhammed Usman yinjiza umukinnyi wo hagati mu kibuga Babatunde Temitope.

Tunisia yakomeje kukina neza ihererekanya udupira tugufi gufi, Nigeria ikanyuzamo igacomokana imipira yihuta ariko amahirwe ibonye ntiyabyaze umusaruro.

Tunisia yongeye gutsinda igitego ku munota wa 78 ariko na cyo umusifuzi avuga ko bari baraririye ibintu byababaje bamwe mu bafana ba Tunisia nubwo batari benshi ku kibuga dore ko benshi mu banyarwanda bari bitabiriye uyu mukino bari bashyigikiye Nigeria.

Amakipe yombi yarangije anganya igitego 1-1 bituma amahirwe agihari kuri buri kipe yo muri iri tsinda kuko ntanimwe irizera gukomeza kugeza ubu.

Nigeria igize amanota ane, Tunisia ifite abiri kuko umukino ubanza yawunganyije na Guinea.

Mu mukino ugiye gukurikiraho Guinea iramutse itsinze Niger bishobora gushyira Tunisia ho igitutu cyinshi cyo kuba yasezererwa itarenze umutaru nyamara iri mu makipe yaje ahabwa amahirwe cyane.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Tunisia: Rami Jeridi, Boughattis Zied, Marouane Tej, Abdelkader Oueslati, Ahmed Akaichi, Ali Maaloul(Kapiteni), Karim Aouadhi, Mohamed Amine Ben Amor, Mohamed Ali Monser, Mathlouthi Hamza, na Derbali Zied

Umutoza: Hatem Missaoui

Nigeria: Ikechukwu Vincent Ezenwa, Muhammed Usman, Chima Uche Akas (kapiteni), Obaroakpo Austin, Aggreh Obus Prince, Ifeanyi Mathew, Onobo Paul Odeh, Chikatara Chimsom Elvis, Mathew Etim, Okoro Osadebamwen Moses, Eze Stephen
Umutoza: Sunday Oliseh

Tunisia yagerageje gutsinda ariko biranga
Amakipe yombi byarangiye nta kipe itsinze indi
Igitego cya Tunisia cyanzwe
Ikipe ya Tunisia
Ikipe ya Nigeria

Amafoto:Gov.Rwanda/Faustin Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages