Uwo mukino w’ishiraniro uzahuza ibihugu by’ibituranyi bikunze guhangana cyane mu mupira w’amaguru, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda kuri stade Amahoro i Remera.
Amavubi yabonye itike ya ¼ nyuma yo kuva mu itsinda A ari aya mbere naho Congo Kinshasa yo izamuka mu itsinda B ari iya kabiri.
Mckinstry utoza Amavubi akaba yasabye Abanyarwamda gukomeza gushyigikira abakinnyi bahagarariye igihugu nubwo uyu mukino utazaborohera na gato.
Mckinstry yagize ati "Ahari, n’ubundi iyi niyo kipe ikomeye twari guhura muri iri rushanwa. DRC yatangiye irushanwa igaragaza ko iri mu bihe byiza, nubwo twayitsinze igitego 1-0 mu kwitegura CHAN, byaragaragaraga ko iyi ari imwe mu makipe afite amahirwe ku gikombe bitewe n’uburyo yakinaga."
Yakomeje agira ati "Nk’uko natwe twabikoze, bahisemo kuruhutsa bamwe mu bakinnyi ku mukino wa nyuma w’itsinda, impinduka zigera ku 9 ugereranyije n’abasanzwe babanzamo. Bigaragara ko amakipe yombi azaba ahagaze neza kuko abakinnyi babashije kuruhuka.”
Mckinstry yemeje ko ku bwe uyu ari wo mukino w’irushanwa akurikije uburyo hazaba hagaragaramo guhangana ku mpande zombi.
Ati “Nizeye ko uyu uzaba ari umukino mwiza cyane ku bafana ndetse ushobora kuba umukino w’irushanwa kuko amakipe yombi azaba atanga buri kimwe cyose bitari ukurwanira umwanya wa ½ gusa ahubwo n’ishyaka ryo kuba ari amakipe ahora ahanganye mu Karere.”
Yanakomeje avuga ko Amavubi atazaterwa igihunga no kuba yaratakaje umukino uheruka imbere ya Maroc kuko yari yaruhukije zimwe mu ntwaro zikomeye bityo ku mukino wa ¼ bakazaba bagarutse kandi intego ari ugutsinda.
Yagize ati "Ku ruhande rwacu, tuzakora ibishoboka byose tugaragaze umukino mwiza wadufasha gukomeza mu irushanwa. Turasaba kandi abafana kuza ari benshi ku kibuga, Amahoro akazaba agaragaramo ibara ry’umuhondo gusa gusa, bagakaza umurindi, bagafana cyane bishoboka kuko ari byo byafasha ikipe gutahukana intsinzi.”
Amavubi naramuka atsinze uyu mukino azahita abona itike ya ½ cy’irangiza, ikaba ari n’intabwe ikomeye yaba itewe mu kwegera umukino wa nyuma dore ko ari nayo ntego bahawe mbere y’irushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO