00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: Mali yasezereye Côte d’Ivoire isanga DR Congo ku mukino wa nyuma

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 4 February 2016 saa 08:18
Yasuwe :

Umukino wa kabiri muri ½ cy’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo wahuje Côte d’Ivoire na Mali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, wagombaga kwerekana ikipe ikomeza igasanga DR Congo ku mukino wa nyuma warangiye Mali itahabwaga amahirwe igeze ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’igihugu ya Mali niyo yihariye igice cya mbere cy’umukino ibona amahirwe menshi imbere y’izamu rya Côte d’Ivoire ariko gutera mu izamu biranga.

Mali yabonye penaliti ku munota wa 34 nyuma y’ikosa ryari rikorewe Coulibaly mu rubuga rw’amahina aba ari na we uyitera ariko umuzamu wa Côte d’Ivoire, Badra Ali Sangare, arirambura umupira awukuramo.

Mali yakomeje gukina neza irusha Côte d’Ivoire uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko Sangare ababera ibamba. Igice cya mbere kigana ku musozo, umutoza wa Côte d’Ivoire Michel Dussuyer yakoze impinduka akuramo myugariro Mahan Marc Goua ashyiramo Dagou Willie Anderson Britto, bitewe n’uburyo basatirwaga cyane.

Hagaragaye guhatana

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Icya kabiri gitangiye abatoza bombi bakoze impinduka ariko ntibyagira icyo bitanga ku ruhande rwa Côte d’Ivoire, kuko abasore bakiri bato ba Mali bakomeje kuyirusha hagati mu kibuga ari nako bayisatira cyane biciye kuri rutahizamu Koita, wahaye akazi gakomeye ba myugariro b’inzovu za Côte d’Ivoire.

Umutoza wa Mali, Djibril Drame, yafashe icyemezo cyasaga n’igitunguranye akuramo Koita wari wajengereje Côte d’Ivoire yinjiza Yves Bissouma.

Hasigaye iminota ibiri gusa kugira ngo iminota 90 irangire, Bissouma yakoze ibyo umutoza yari amwizeyeho ajya kumushyiramo atsinda igitego ari nacyo cyarangije umukino.

Ikipe ya Mali isanze DR Congo ku mukino wa nyuma wa CHAN 2016, amakipe yombi azahanganira igikombe ku mukino uteganyijwe tariki ya 7 Gashyantare kuri Stade Amahoro, ariko ukazabanzirizwa n’uzahuza Côte d’Ivoire na Guinea hashakwa iyegukana umwanya wa gatatu.

Mali yakomeje gusatira mu gice cya kabiri

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

Mali: Djigui Diarra (kapiteni), Diarra Sekou, Hamidou Sinayoko, Mamadou Coulibaly, Lassana Samake, Moussa Sissoko, Mmamadou Doumbia, Aliou Dieng, Abdoulaye Diarra, Abdoul Karim Dante, Sekou Koita

Cote d’Ivoire: Badra Ali Sangare, Marcelin Koffi, Mahan Marc Goua, Essis Baudelaire Aka, Soualio Dabila Ouattara, Atcho Hemann Junior Djobo, Krahire Yannick Zakri, Yace Marius Okpekon, Yao Serge N’Guessan, Djedje Guiza (Kapiteni) Cheick Ibrahim Comara

Mali yasezereye Côte d'Ivoire
Côte d'Ivoiren yasezerewe na Mali
Wari umukino ubereye ijisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages