Amavubi yo yamaze kubona itike ya ¼ nyuma yo gutsinda imikino yombi, Côte d’Ivoire kimwe ku busa na Maroc bibiri kuri kimwe, ikaba ifite amanota atandatu inazigamye ibitego bibiri.
Côte d’Ivoire yari yatsinzwe umukino wa mbere, ikomeje irushanwa nyuma yo gutahana amanota atatu mu mukino wa kabiri iyakuye kuri Maroc ku gitego kimwe ku busa cya Yannick Zakri kuri penaliti yabonetse ku munota wa 45 w’igice cya mbere.
Muri uyu mukino wari ukomeye cyane, Côte d’Ivoire yaje ibizi neza ko gutsindwa bwa kabiri bisobanuye kuba igihugu cya mbere gisezerewe muri aya marushanwa byayongereye imbaraga, haba mbere yo kubona igitego ndetse na nyuma ikaba yakomeje kugaragaza ko ari ikipe ifite imbaraga.
Maroc nk’imwe mu makipe yaje muri iri rushanwa ihabwa amahirwe, bikomeje kuyigora cyane ndetse ubu n’icyizere cyo gukomeza kikaba ari gicye nubwo bigishoboka.
Muri iri tsinda, u Rwanda rurayoboye n’amanota atandatu, ruzigamye ibitego bibiri, igisigaye ni ukumenya ko ruzayobora itsinda kugira ngo rwirinde kuzahura n’ikipe izazamuka ari iya mbere mu itsinda B rikinira i Huye.
Côte d’Ivoire yafashe umwanya wa kabiri n’amanota atatu nta mwenda nta n’igitego izigamye.
Nubwo zitarabasha kubona amanota atatu ya mbere mu mikino zimaze gukina, biracyashoboka ko yaba Gabon cyangwa Maroc hari iyakomeza muri ¼ bitewe n’uburyo zizitwara ku munsi wa nyuma ubwo Gabon izaba ikina na Côte d’Ivoire naho Maroc ikina n’u Rwanda.
Ni iki buri kipe isabwa kugira ngo ikomeze muri ¼
U Rwanda rwamaze kubona itike ya ¼ ariko ntirwakwizera kuyobora itsinda igihe cyose rutabasha gutsinda cyangwa kunganya ku mukino wa nyuma kuko igihe Côte d’Ivoire yatsinda Gabon igashyiramo ikinyuranyo cy’ibitego byinshi yagira amanota atandatu nk’ayo u Rwanda rufite ariko ikaba yarurusha ibitego izigamye.
Côte d’Ivoire yo irasabwa kwitwara neza imbere ya Gabon ku mukino wa nyuma kuko amanota atatu azahita ayihesha itike ya ¼ , ariko no kunganya byatuma ikomeza igihe u Rwanda rwaba rwatsinze Maroc.
Gabon ubu ifite inota rimwe n’umwenda w’igitego kimwe. Irasabwa gutsinda Côte d’Ivoire ku mukino wa nyuma ikaba yakomeza n’amanota ane ariko mu gihe u Rwanda rwatsinda Maroc.
Amakiriro ya Maroc ari ku gutsinda u Rwanda ku mukino wa nyuma ikagira amanota ane maze hakarebwa ikinyuranyo cy’ibitego mu gihe na Gabon yaba yatsinze Cote d’Ivoire.



















TANGA IGITEKEREZO