00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: Habonetse igisubizo ku baguze amatike ntibabashe kwinjira ku kibuga

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 19 January 2016 saa 08:15
Yasuwe :

Komite ishinzwe gutegura imikino ya CHAN yatangaje ko abantu bose baguze amatike ku munsi wo gufungura iryo rushanwa ariko ntibabashe kwinjira, ko ayo matike bazayakoresha ku munsi wa kabiri wo mu itsinda A tariki 20 Mutarama, ku mukino uzahuza u Rwanda na Gabon ndetse na Côte d’Ivoire ikina na Maroc.

Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama, ku munsi wo gufungura ku mugaragaro CHAN, hagaragaye umubare munini w’abafana bari baguze amatike ngo bajye kureba umukino ufungura irushanwa ariko babuzwa kwinjira kuko stade yuzuye.

Abenshi mu baganiriye na IGIHE bavuze ko batashye bagononwa ndetse batumva impamvu batanga amafaranga yabo bashaka gushyigikira Amavubi, nyuma bakabwirwa kujya gukurikirana umupira kuri televiziyo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba, ni umwe mu bihanganishije abahuye n’icyo kibazo anabizeza ko bazashumbushwa.

Kuri uyu wa Kabiri, akanama gashinzwe gutegura iri rushanwa katangaje ko mu rwego rwo gushumbusha abo bafana, umuntu wese waguze itike sitade ikuzura atabashije kuyinjiriramo azayikoresha ku mukino wa kabiri mu itsinda A uzahuza u Rwanda na Gabon tariki ya 20 Mutarama saa 15h00, uzakurikirwa n’uzahuza Côte d’Ivoire na Maroc saa 18h00 kuri sitade Amahoro.

Mu mukino ubanza u Rwanda rwatsinze Côte d’Ivoire igitego kimwe ku busa cya myugariro Bayisenge Emery, na ho Gabon inganya na Maroc ubusa ku busa.

U Rwanda rubashije gutsinda Gabon ku mukino wa kabiri, rwahita rubona itike ya 1/4 rukazajya mu mukino wa nyuma na Maroc rurwanira kuyobora itsinda. Icyo gihe rwazahura n’ikipe izaba yazamutse ari iya kabiri mu itsinda B ririmo DR Congo, Angola, Cameroun na Ethiopia.

Abaguze amatike ntibinjire mu mukino ufungura CHAN, bazareba uzahuza u Rwanda na Gabon n’uzahuza Côte d'Ivoire na Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages