00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: Abakinnyi b’u Rwanda ntibagikinira agahimbazamusyi nk’uko byahoze-Nzamwita

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 23 January 2016 saa 01:24
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaule yatangaje ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu ubu batandukanye cyane n’abo mu myaka ishize kuko barangwa n’ishyaka bitanga ngo baheshe igihugu ishema kuruta kurwanira uduhimbazamusyi nk’uko byahoze.

Aganira na IGIHE, Nzamwita yavuze ko kwitwara neza kw’Amavubi bishingiye ku mpamvu nyinshi ariko iy’ibanze ari uko ubu u Rwanda rufite abakinnyi bakiri bato, bifitemo kwitangira igihugu kurusha guhatanira amafaranga y’agahimbazamusyi.

Yagize ati “Ubu abakinnyi ntibagikorera agahimbazamusyi, ibyo byararangiye. Barabizi ko u Rwanda ari igihugu gishimira ariko mbere na mbere bakabanza gukora batitaye ku cyo bazahabwa. Ntabwo tugomba kuba nk’amakipe yurirana ibikapu by’amadorali indenge bakayagabana na mbere y’umukino. Ubu twahinduye imyumvire ntitukiri ya Mavubi yavuagaga ngo mutaduhaye ntidukina.”

Nzamwita yavuze kandi ko ubu barimo gutegura umukino wa nyuma wa Maroc nubwo itike yamaze kuboneka abakinnyi batagomba gusuzugura cyangwa ngo birare ku mukino wa nyuma.

Yagize ati “Ubu turategura umukino wa nyuma mu matsinda. Ntitwatangira kubabwira iby’amafaranga bazahabwa ubu kuko ni ukubica mu mitwe.”

Gusa ntabwo ahakana ko hari agahimbazamusyi aba bakinnyi bazahabwa nk’ishimwe kuba barabashije kugeza u Rwanda muri ¼ cy’iri rushanwa ndetse hakaba hari n’icyizere ko bagera ku mukino wa nyuma ari nawo uzatanga igikombe.

Abakinnyi ubu bari mu Mavubi umutima uri ku gihugu kurusha gushaka gushyira mu mifuka nka kera

Ibyo bitangajwe mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi yabaye iya mbere kubona itike ya ¼ nyuma yo gutsinda imikino yayo ibiri mu matsinda, harimo Côte d’Ivoire yatsinze kimwe ku busa naho Gabon yatsinze bibiri kuri kimwe.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko buri mukinnyi muri 23 bahagarariye u Rwanda yagenewe agahimbazamusyi k’ibihumbi bine by’amadorali ($4,000) asaga gato miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko babashije kugera mu ¼ bityo akaba azanakomeza kwiyongera bitewe n’aho bazagera ariko yose bakazayahabwa ari uko irushanwa rirangiye.

Ni ku nshuro ya mbere Amavubi abashije kugera kure mu irushanwa iryo ariryo ryose rikomeye muri Afurika ritegurwa na CAF.

U Rwanda rwabashije kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya CAN inshuro imwe rukumbi mu 2004 rusezererwa mu matsinda, rwanabonye itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN inshuro imwe mu 2011 nabwo ntirwarenga amatsinda.

Amavubi azagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 24 Mutarama saa kumi z’umugoroba (16h00) kuri stade Amahoro. Undi mukino wo muri iryo tsinda ukazahuza Gabon na Côte d’Ivoire ku isaha imwe i Huye mu Majyepfo.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaule
Abafana bakomeje kunezezwa n'imikinire y'Amavubi
Emery watsinze igitego gifungura CHAN
Jacques Tuyisenge akomeje kuyobora Amavubi mbere yo kwerekeza mu ikipe nshya yamuguze ya Gor Mahia

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages