00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN 2016: Rwanda B ya Jimmy Mulisa yanyagiye Rwanda A ya McKinstry

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 3 January 2016 saa 04:42
Yasuwe :

Ikipe yari yiswe Rwanda B yatozwaga n’umutoza wungirije Jimmy Mulisa yanyagiye iy’umutoza mukuru Rwanda A, Johnny McKinstry ibitego bitatu ku busa, umukino wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Uyu mukino wabaye mu rwego rw’imyitozo y’ikipe y’igihugu, Amavubi ikomeje kubera mu Karere ka Rubavu.

Ibitego bitatu bya Rwanda B byatsinzwe na Djuma Uwizeyimana ku munota wa 19, Isaie Songa ku munota wa 52 ndetse na Ernest Sugira ku munota wa 78, bituma ikipe ya Mulisa itahana intsinzi, muri uyu mukino Iranzi Jean Claude yaje kubonamo ikarita itukura nyuma yo gukandagira Djihad Bizimana.

Ni umukino wabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 3 Mutarama 2016.

McKinstry yahisemo gufata abakinnyi basanzwe bazwi mu ikipe y’igihugu ifatwa nk’ikipe ya mbere (A) ahitamo kuyibera umutoza naho Jimmy Mulisa nk’umutoza wungirije yafashe ikipe ya kabiri (B).

Iyi myitozo iraganisha ku mikino ya gishuti iyi kipe y’u Rwanda iteganya gukina na Cameroon tariki 6 Mutarama 2016 ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’iminsi ine.

Amavubi akazakina na DRC ndetse na Cameroon ku itariki ya 6 Mutarama ndetse na DRC ku itariki ya 10 Mutarama mbere y’uko irushanwa ritangira ku itariki ya 16 Mutarama rikazasozwa tariki ya 8 Gushyantare.

Imikino ya CHAN izabera mu Rwanda mu minsi 13 iri imbere, aho umukino ufungura uzahuza u Rwanda rwakiriye irushanwa na Côte d’Ivoire tariki 16 uku kwezi kuri sitade Amahoro saa cyenda z’umugoroba naho saa kumi n’ebriri z’umugoroba Gabon izacakirana na Maroc mu itsinda A u Rwanda rurimo.

Indi mikino izabera kuri Sitade Huye, Sitade ya Nyamirambo na Sitade ya Rubavu, hahatanirwa igikombe cya miliyoni 560 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abakinnyi 11 Johnny McKinstry yabanjemo mu ikipe A

Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, ,Rwatubyaye Abdul, Imran Nshimiyimana, Usengimana Faustin, Ngirinshuti Mwemere, Yannick Mukunzi, Sugira Ernest, Jacques Tuyisenge(C), Usengimana Danny, Bizimana Djihad.

Ikipe B yatojwe na Jimmy Mulisa 11 yabanjemo

Ndayishimiye Eric Bakame (C), Bayisenge Emery, Ombarenga Fitina, Havugarurema Jean Paul Ralo, Ngomirakiza Hegman, Nshuti Savio Dominique, Songa Isaie, Uwizeyimana Djuma, Senyange Ivan, Mugabo Alexis, Mushimiyimana Muhammed.

Rusheshangonga Michel
Ndayishimiye Eric Bakame yari mu ikipe ya Rwanda B
Emery Bayisenge
Bamwe mu bakinnyi bagize ikipe y'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages