00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chairman wa APR FC yazamuwe mu ntera agirwa Colonel

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 19 December 2023 saa 10:38
Yasuwe :

Tariki 19 Ukuboza 2023, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 727, barimo na Chairman wa APR FC, Karasira Richard, abaha amapeti atandukanye guhera ku bari ba Brigadier General bagizwe ba General Major.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda, rivuga ko abasirikare bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bagizwe ba Major General. Ni mu gihe 17 bari bafite ipeti rya Colonel, bagizwe ba Brigadier General.

Abasirikare 83 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bazamuwe mu Ntera bahabwa irya Colonel. Aba barimo Chairman wa APR FC, Karasira Richard wari usanzwe ari Lt Col mu gihe 98 bari bafite ipeti rya Major bo bagizwe ba Lieutenant Colonel.

Abandi basirikare bazamuwe mu ntera ni 295 bari bafite ipeti rya Captain bagizwe ba Major. Ni mu gihe bane bari bafite ipeti rya Lieutenant bo bagizwe ba Captain.

Chairman wa APR FC, Richard Karasira, wagizwe Colonel yari amaze imyaka umunani ku ipeti rya Lt Col. Asanzwe kandi ari Umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Col Karasira Richard yatangiranye n’Ikipe ya Marines FC mu 1998 aho yayibereye Umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo no kuba yarayibereye Perezida imyaka irindwi.

Col Karasira yatangajwe nka Chairman wa APR FC tariki 23 Kamena 2023. Ingoma ye azayibukirwaho ko ari we muyobozi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu watangiranye na Politiki yo gukinisha abanyamahanga APR FC yasubijweho nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa batatanze umusaruro bari bitezweho.

Kugeza ubu APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 33 ikurikiwe na Police FC n’amanota 31, Musanze FC ni iya gatatu na 29 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane na 27.

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira usanzwe ari n'Umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama yazamuwe mu ntera akuwe ku Ipeti rya Lieutenant Colonel yari amazeho imyaka umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages