00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CECAFA y’abari munsi y’imyaka 23 yigijwe inyuma

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 28 June 2021 saa 03:13
Yasuwe :

Irushanwa ry’Ingimbi z’abari munsi y’imyaka 23 rigomba kubera muri Ethiopia, ryigijwe inyuma ho iminsi cumi n’ine.

Ni imikino yagombaga kuzatangira tariki ya 3-18 Nyakanga, ariko aya matariki yigijwe inyuma. Gusa kugeza ubu ntiharatangazwa andi matariki iri rushanwa rizakinirwaho nubwo andi makuru avuga ko izakinwa kuva tariki ya 17-31 Nyakanga muri Ethiopia n’ubundi kuko Igihugu kizakira ntabwo kigeze gihinduka.

Amakipe agomba kuba yageze muri Ethiopia mbere y’iminsi itatu ngo irushanwa ritangire. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Ingimbi ziri munsi y’imyaka 23 na bamwe bayujuje, yatangiye umwiherero. Bakorera imyitozo kuri Stade Amahoro i Remera.

Iri rushanwa rya Cecafa y’abari munsi y’imyaka 23, ryemerewe gukina n’abari munsi y’iyo myaka cyangwa abayujuje ndetse buri kipe y’Igihugu yemerewe gukoresha abakinnyi batarenze batatu barengeje iyo myaka.

Amakipe yamaze kwemeza ko azitabira iyi Cecafa ni U Rwanda, Uganda, u Burundi, Ethiopia, Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Djibouti, Tanzania, Zanzibar, Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Benshi muri aba bongeye guhamagarwa mu bashobora kuzajya muri Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages