McKinstry yatanze aka karuhuko kuko asanga abahungu be baritwaye neza, bamuha ibyishimo ku mukino benshi bari bamutezeho ndetse banavugiraho amagambo menshi ko u Rwanda ruza gutsindwa na Kenya ibitego bitari bicye.
Umutoza yabahaye akaruhuko mu gihe bitegura undi mukino ukomeye bafite kuri uyu wa kane bahuramo na Soudan muri ½.
U Rwanda rutsinze rwaba rubonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cya CECAFA 2015.
Umutoza Jonathan McKinstry yavuze ko abakinnyi bakomeje kwitwara neza, bakurikiza amabwiriza ahanini yo gushakisha umupira igihe bawutakaje ndetse icyiza kurushaho ari uko bakomeje kuzamura urwego rw’imikinire uko irushanwa ryigira imbere, bishobora no gutuma banagera kure hashoboka.
Yagize ati”Ni byiza cyane kuko bifitiye icyizere. Barimo baritwara neza uko irushanwa ryegera ku mukino wa nyuma”
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi iyobowe n’umutoza Jonathan McKinstry yakoze akazi gakomeye ko gusezerera muri ¼ ikipe y’igihugu cya Kenya ifite igikombe cya CECAFA giheruka ku ntsinzi ya penaliti eshanu kuri eshatu, nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yari yarangiye ari ubusa ku busa.
U Rwanda rufite igikombe kimwe gusa cya CECAFA y’amakipe y’ibihugu (CECAFA Senior Challenge Cup) yo mu mwaka wa 1999 yari yabereye i Kigali. Icyo gihe u Rwanda rwari rufitemo amakipe abiri maze Rwanda B igatwara ikombe itsinze igihugu cya Kenya ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma.
Muri iyi mikino u Rwanda rumaze kugera ku mukino wa nyuma incuro eshanu. Amavubi atsindwa bwa mbere hari mu 2003, atsindwa na Uganda 2-0. Mu mwaka wa 2005 yatsinzwe na Ethiopia 1-0, muri 2007 Amavubi asezererwa na Soudan kuri penaliti 4 kuri 2 nyuma y’uko bari banganyije ibitego 2-2.
Mu mwaka wa 2009 u Rwanda rwasezerewe na Uganda ku bitego 2-0 naho muri 2011 rwatsinzwe nanone na Uganda kuri penaliti 3-2 mu gihe amakipe yombi yari yaguye miswi ku bitego 2-2 mu minota 90 y’umukino.
Ni akazi gakomeye ku ikipe y’igihugu Amavubi kuko igihugu cya Uganda gihora gihanganye n’u Rwanda muri aka Karere ndetse kimaze kurutsinda incuro eshatu ku mukino wa nyuma, kikiri muri iri rushanwa kandi gihabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.


















TANGA IGITEKEREZO