Impamvu yo gusezererwa kwa Cassa Mbungo ni ukubera umusaruro mubi umaze igihe muri iyi kipe ya Bandari FC ikina mu cyiciro cya mbere cy’umupira wa maguru muri Kenya.
Cassa Mbungo yari yaragiye muri iyi kipe izwi ku kabyiniriro k’‘abikorezi’ muri Mutarama 2021.
Mbungo yagarukaga ku mvune zibasiye ikipe ye nk’impamvu nyamukuru yo kwitwara nabi kw’iyi kipe yatozaga.
Mu rwego rwo kuzamura urwego rw’imikinire, Bandari FC yasinyishije abakinnyi bane mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino wa 2021-22. Abo bakinnyi ni Andrew Juma, Chris Ochieng, Faraj Ominde na Boniface Mwangemi.
Ubu iri ku mwanya wa cyenda. Mu mikino 18 imaze gukina yabashije gutsinda imikino itandatu.
Bandari FC ni ikipe ya kabiri yo muri Kenya Mbungo amaze gutoza nyuma ya AFC Leopards yatoje kuva muri Gicurasi kugeza mu Ukuboza kwa 2019.
Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda guhera mu 2000 arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC ndetse yagiye yitabazwa no mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi.’
Niwe mutoza umaze gufasha amakipe abiri atandukanye yo mu Rwanda kwegukana igikombe cy’Amahoro. Yabigezeho mu 2013 ari kumwe na AS Kigali no mu 2015 atoza Police FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!