Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cap-Vert, ryatangaje ko ryahinduye umutoza uzafasha Ikipe y’Igihugu mu mikino iri imbere.
Ni akazi kahawe Humberto Bettencourt w’imyaka 51 wari usanzwe ari umutoza wungirije wa Blue Sharks, yatozwaga na Bubista werekeje muri RS Berkane yo muri Maroc.
Bettencourt amenyereye ikipe ya Cap-Vert kuko amaze imyaka itandatu ari umutoza wungirije, ndetse akaba ari n’umwe mu bayifashije kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Muri iyi mikino yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, bagarukiye muri 1/16, nyuma yo kwahagiza Argentine yageze ku mukino wa nyuma, no kuba ikipe rukumbi itaratsinzwe na Espagne yegukanye irushanwa.
Yasabwe kurushaho kuzamura urwego rw’iyi kipe igakomeza gukina amarushanwa akomeye ku Isi.
Akazi ka mbere kamutegereje ni imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya.
Cap Vert iri mu Itsinda K isangiye n’u Rwanda, Mali na Liberia. Umukino wa mbere uzayihuza na Mali ku wa 23 Nzeri, ikurikizeho Amavubi muri Cap-Vert ku wa 27 Nzeri.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!