Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, ni bwo kuri Doha Sports City habereye umwe mu mikino y’Umunsi wa Mbere mu Itsinda K ry’Igikombe cy’Isi cy’abakiri bato kiri kubera muri Qatar.
Ni umukino wari wahuje Ikipe y’Igihugu ya Uganda ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Canada, ziri mu itsinda rimwe n’u Bufaransa bwatsinze Chile ibitego 2-0.
Nteziryayo Josh-Duc ari mu bakinnyi 11 Canada yabanje mu kibuga muri uyu mukino, ariko intangiriro zawo ntizabagendekera neza kuko rutahizamu wa Uganda James Bogere yabaciye mu rihumye agafungura amazamu ku munota wa 25.
Canada yakinnye neza mu gice cya kabiri yabyaje umusaruro iminota 10 ya nyuma, itsindamo ibitego bibiri harimo icya Elijah Roche ku munota wa 88 ndetse n’icya Marius Aiyenero kuri penaliti ku munota wa munani w’inyongera.
Iyi ntsinzi yatumye Canada y’Abatarengeje imyaka 17 itangirira ku mwanya wa kabiri w’Itsinda K riyobowe n’u Bufaransa, Uganda ikaba iya gatatu mu gihe Chile ari iya nyuma.
Nubwo Nteziryayo w’imyaka 16 ukinira CF Montréal FC y’abatarengeje imyaka 18 akinira Canada U17, hari amahirwe ko mu Ikipe y’Igihugu y’Abakuze yakinira u Rwanda dore ko na cyo ari igihugu cye cy’amavuko.
Amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yemerera umukinnyi gukinira ibihugu bibiri, kimwe mu ikipe y’abato n’ikindi mu ikipe y’abakuru.
Mu gihe Nteziryayo yahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abakuru ya Canada agakina irushanwa ryemewe na FIFA, amahirwe ye yo gukinira Amavubi yaba arangiye. Keretse imikino yakinnye ari iya gicuti kandi na byo bikabanza kwemezwa na FIFA.
JOSH et son équipe viennent de marquer l'histoire en remportant LA PREMIÈRE VICTOIRE MONDIALE DE U17!!!
GO GO TEAM CANADA
WE ARE FOR #JOSH-DUC NTEZIRYAYO.NOUS SOMMES DES PARENTS HYPER FIERS AINSI QUE TOUTE LA FAMILLE SANS OUBLIER LA COMMUNAUTÉ ET POURQUOI PAS SES DEUX PAYS... pic.twitter.com/ccFBifyNr3
— Iradukunda liliane (@liraduku) November 6, 2025



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!