Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyize hanze uburyo bwo kwinjira muri iri rushanwa rihatse ayandi muri Afurika.
Aya matike ari mu byiciro bitatu yashyizwe hanze mbere y’amasaha 48, abafana bakazatangira kuyagura guhera ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025.
Umukino wo gufungura iri rushanwa uzahuza Maroc n’Ibirwa bya Comores, kuwukurikirana bikazaba ari 16,40$ nk’itike nto, ikurikiyeho ikaba 32,81$, mu gihe iya menshi izaba ari 54,68$.
Mu mikino y’amatsinda hatoranyijwemo irindwi izaba iri ku giciro cyo hejuru kurenza indi. Iyi izaba igura 10,94$ ku itike ya make, 27,34$ ku ikurikiyeho, ndetse n’iya 43,74$ mu myanya ihenze.
Iyo mikino ni Maroc na Mali; Misiri na Afurika y’Epfo; Nigeria na Tunisia; Algeria na Burkina Faso; Côte d’Ivoire na Cameroun; Sénégal na RDC; n’uwa Zambia na Maroc.
Indi mikino y’amatsinda itike ya make izaba ari 10,94$, ikurikiyeho ibe 21,87, mu gihe iya menshi izaba ari 32,81$.
Umukino wa nyuma ni wo uzaba uhenze muri iri rushanwa, aho itike ya make ari 43,74$, ikurikiyeho ibe 65,61$, mu gihe ihenze izaba ari 98,42$.
Igikombe cya Afurika kizatangira tariki ya 21 Ukuboza 2025, kirangire tariki ya 18 Mutarama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!