Mu bikombe bitatu biheruka, Misiri yatsindiwe ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri zirimo mu 2017 itsindwa na Cameroun ibitego 2-1 ndetse na 2021 ubwo yatsindwaga na Sénégal penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120.
Mohamed Salah akomeje gushaka uko yahesha igihugu cye igikombe gikomeye kuko nubwo Misiri ari yo ifite ibikombe byinshi bya Afurika, iheruka kucyegukana mu myaka 14 ishize.
Benshi ntibatinya no kuvuga ko igihe ari iki cyangwa bikanga burundu, Salah akazibukirwa ku kuba yari umwe mu bakinnyi beza ariko byagoye kugira icyo basigira ibihugu byabo.
Amakipe y’i Burayi ntiyishimiye gutakaza abakinnyi bayo
Igikombe cya Afurika giteganyijwe kuba tariki 13 Mutarama kugeza ku wa 11 Gashyantare 2024, aho cyakuwe muri Kamena mu rwego rwo kwirinda ibihe by’imvura nyinshi biba biri muri Afurika y’Iburengerazuba.
Uku kwimurwa ntikwishimiwe n’amwe mu makipe yo ku Mugabane w’i Burayi kuko shampiyona zikomeza gukinwa kandi abahanga muri zo bakavuga ko muri ibi bihe ari ho ikipe izatwara igikombe yigaragariza.
Umutoza wa Liverpool, Jürgen Klopp, yavuze ko afite icyizere ko Salah azasubira muri iyi kipe vuba, bivuze ko Misiri itazagera kure mu Gikombe cya Afurika.
Ni mu gihe Umunyezamu wa Manchester United, André Onana, yahisemo kugumana n’iyi kipe kugira ngo abanze akine umukino ukomeye ifitanye na Tottenham ku Cyumweru, tariki 14 Mutarama 2024.
Uyu munyezamu ashobora kutazakina umukino wa mbere Ikipe y’Igihugu ya Cameroun izakina na Guinea ku wa Mbere, tariki ya 15 Mutarama, saa 19:00.
Hari bamwe batishimiye iki cyemezo barimo Sebastien Bassong wahoze ari Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun, wavuze ko ibi ari agasuzuguro.
Ati “Ibi ni agasuzuguro ka Manchester United ndetse biranatangaje ukuntu Onana na we yabyemeye.”
Cameroun iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kuzatanga akazi muri iri rushanwa.
Abandi bahabwa amahirwe
Imwe mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana Igikombe cya Afurika ni Maroc.
Kugeza ubu, ni yo kipe ihagaze neza kurusha izindi muri Afurika kuko iri ku mwanya wa 13 ku rutonde ngaruka kwezi rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).
Iyi kipe ibitse igikombe cyo mu 1976, mu irushanwa riheruka yasezerewe muri 1/4 , mu gihe kure iheruka kugera ari ugutsindirwa ku mukino wa nyuma mu 2004.
Mu mikino y’amatsinda, Maroc izahura na Tanzania ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia zegukanyeho iri rushanwa.
The Black Stars, Ikipe y’Igihugu ya Ghana, ni imwe mu makipe y’ubukombe ariko muri iyi minsi afite igitutu gikomeye kuko yatangiye nabi imikino yo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yabaye mu Ugushyingo 2023.
Iyi kipe ifite ibikombe bine bya Afurika, imaze imyaka 42 itagikozaho imitwe y’intoki. Umutoza Chris Hughton wanyuze muri Newcastle na Brighton & Hove Albion, azaba agendera ku bakinnyi nka Mohammed Kudus umeze neza muri West Ham United.
Ntiwarenza ingohe André Ayew uzaba ukina Igikombe cya Afurika cye cya munani ndetse mu gihe yatsinda igitego azahita akora amateka yo gutsinda muri birindwi bitandukanye.
Undi mukinnyi wo guhangwa amaso ni Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Guinée équatoriale, Serhou Guirassy, umaze gutsindira Stuttgart ibitego 17 mu mikino 14 ya Shampiyona y’u Budage.
Ntiwavuga amakipe yo kwitega ngo wibagirwe Nigeria ifite umukinnyi mwiza ku Mugabane wa Afurika uyu mwaka ari we Victor Osimhen.
Uyu rutahizamu yafashije Napoli kongera kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Butaliyani nyuma y’imyaka 33 ndetse asoza ku mwanya wa munani ku rutonde rwa Ballon d’Or 2023.
Icyakora iyi kipe ifite ibikombe bine bya Afurika yugarijwe n’imvune z’abakinnyi bakomeye byatumye batajyana muri Côte d’Ivoire nka Wilfred Ndindi, Taiwo Micheal Awoniyi na Rutahizamu Victor Boniface.
Nubwo bimeze bityo, Osimhen aherutse gutangaza ko bajyanywe muri Côte d’Ivoire no gushaka igikombe cya gatanu kuko bafite ikipe nziza cyane.
Ati “Dufite ubushobozi bo kwegukana iri rushanwa kuko dufite abakinnyi bari kwitwara neza cyane muri shampiyona z’i Burayi.”
Umukino ufungura iri rushanwa urahuza Côte d’Ivoire na Guinée-Bissau kuri uyu tariki 13 Mutarama 2024 saa 22:00 z’i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!