Iyi mikino ya nyuma yo mu Itsinda B yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2024.
Ikipe y’Igihugu ya Misiri yakinnye uyu mukino idafite Kapiteni Mohamed Salah wagize imvune mu mukino uheruka.
Umukino wa Misiri na Cap-Vert watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana.
Misiri yanyuzagamo igasatira ishaka igitego hakiri kare, cyane ko ari yo yari ifite igitutu cyinshi.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Kapiteni Ryan Mendes yaherekeje umupira Gilson Tavares ahindukira neza atsinda igitego cya mbere cya Cap-Vert ku munota wa 45.
Igice cya Mbere cyarangiye Cap-Vert yatsinze Misiri igitego 1-0.
Misiri yatangiranye igice cya kabiri impinduka, Mahmoud Trézéguet asimbura Hamid Fathi.
Nyuma y’iminota ine gusa yinjiye mu kibuga, Trézéguet yishyuriye Misiri igitego, ku mupira mwiza yahawe na Ahmed Hegazi.
Mu minota 65, Misiri yihariye umupira cyane ari na ko isatira ishaka igitego cya kabiri, ariko Omar Marmoush na Zizo batera imipira ikajya hanze y’izamu.
Cap-Vert yakomeje kwihagararaho yugarira neza cyane ndetse n’umunyezamu wayo Dias Vozinha akabyitwaramo neza.
Ku munota wa 85, Emam Ashour yazamukanye umupira yihuta atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, Umunyezamu Vozinha ashyira umupira muri koruneri.
Misiri yari yanze kuva imbere y’izamu rya Cap-Vert, Trézéguet yateye umupira muremure usanga Mustafa Mohammed wawushyize ku gatuza, aroba Umunyezamu Vozinha, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 90+3.
Nyuma y’iminota mike cyane, Cap-Vert yazamukanye umupira Bryan Teixeira acenga Umunyezamu Mohamed El Shenawy, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 90+9.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Ikipe y’Igihugu ya Ghana yirangayeho yishyurwa na Mozambique ibitego bibiri, umukino urangira amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.
Muri rusange, iri tsinda ryarangiye Cap-Vert iri ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, ikurikiwe na Misiri ifite atatu. Amakipe yombi abona itike ya ⅛.
Ni mu gihe Ghana ya gatatu n’amanota abiri inganya na Mozambique ya nyuma, zombi zasezerewe.
Iyi mikino irakomeza ku wa Kabiri, tariki 23 Mutarama 2024, hakinwa imikino ya nyuma mu Itsinda C.
Cameroun irahura na Gambia, Sénégal ihure na Guinea, imikino yombi iteganyijwe saa 19:00.
Ni mu gihe saa 22:00 hakina Itsinda D aho Algeria ihura na Mauritania, Angola igahura na Burkina Faso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!