00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2023 imaze kurebwa n’abagera kuri miliyari ebyiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 February 2024 saa 08:29
Yasuwe :

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, yatangaje ko abagera kuri miliyari ebyiri bo mu bice bitandukanye by’Isi, bamaze kureba Igikombe cya Afurika gikomeje kubera muri Côte d’Ivoire.

Motsepe yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Abidjan mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa kugira ngo iri rushanwa rigere ku musozo.

Ati "Twagize abagera kuri miliyari ebyiri barebye CAN kuri televiziyo mu bice byose by’Isi. Tugomba guterwa ishema na byo nk’Abanyafurika, kandi irushanwa ritaha rizaba ryiza kurushaho."

Irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye ku wa 13 Mutarama 2024, ryagarutsweho cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru kuri uyu mugabane, bavuga ko ari ryo ryiza ribayeho mu gihe Igikombe cya Afurika kiri kuba ku nshuro ya 34.

Motsepe yakomeje agira ati "Gutera imbere kwa Afurika guturuka ku gukorera hamwe kwayo, gucururiza hamwe, no mu mupira w’amaguru, ibihugu birarushanwa kandi bigakinira hamwe."

Mu kibuga, Igikombe cya Afurika cya 2023 cyaranzwe n’umusaruro benshi batari biteze aho ibihugu byinshi byahabwaga amahirwe byatunguwe, byatumye benshi bashidukira gukurikira iri rushanwa ryabereye rimwe n’Igikombe cya Asia.

Hejuru y’ibyo, hiyongeraho imisifurire yabaye nta makemwa, ishimwa n’abakunzi ba ruhago ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’umupira wa Afurika, ugereranyije n’andi marushanwa yatambutse.

CAN 2023 izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 11 Gashyantare, aho umukino wa nyuma uzahuza Côte d’Ivoire na Nigeria guhera saa Yine z’ijoro.

Umukino w’umwanya wa gatatu uzahuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Afurika y’Epfo kuri uyu wa 10 Gashyantare saa Yine z’ijoro.

Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yavuze ko abasatira miliyari ebyiri barebye CAN 2023
Igikombe cya Afurika cy'uyu mwaka cyishimiwe na benshi barimo n'abo ku yindi migabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages