Kuwa Kabiri tariki ya 7 Kamena 2022 nibwo u Rwanda ruzahura na Sénégal mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda ryo gushaka itike ya CAN ya 2023.
Ikipe y’u Rwanda irahaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe saa mbiri z’ijoro igana i Bruxelles mu Bubiligi aho igomba kurara.
Kuri iki Cyumweru nibwo ikipe izava i Bruxelles igana i Dakar muri Sénégal izakira umukino nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu ikina na Bénin.
Amavubi yakuye inota kuri Mozambique nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Kane.
Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kamena 2022 nibwo abakinnyi b’u Rwanda n’abandi bari kumwe nabo bageze i Kigali.
Mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Kamena 2022, ikipe yakoze imyitozo yoroheje aho icumbitse mu Karere ka Bugesera.
U Rwanda ni rwo rwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nishimwe Blaise ku munota wa 65. Ntabwo byatinze kuko Mozambique yishyuriwe na Stanley Ratifo ku munota wa 68.
Umukino w’u Rwanda na Sénéga uzakinwa kuwa Kabiri tariki ya 7 Kamena 2022 ku kibuga cya Stade Me Abdoulaye Wade iri mu gace ka Diamniadio saa tatu z’ijoro.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!