00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cameroun: Abakunzi ba ruhago bari gusaba FIFA guhagarika Ikipe y’Igihugu

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 5 June 2024 saa 04:47
Yasuwe :

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Cameroun bandikiye ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA barisaba ko ryahagarika ikipe y’igihugu yabo ’Lions indomptables’ nyuma y’ibibazo bimaze iminsi biyivugwamo.

Ibi bije nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, FECAFOOT, ndetse na Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo, MINSEP, bishingiye ahanini ku mutoza w’Ikipe y’Igihugu, Marc Brys.

Aba batangiye kurebana ay’ingwe muri Mata uyu mwaka ubwo uru rwego rwa Leta rwemezaga ko Brys abaye umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, ikintu iri shyirahamwe rya ruhago ryahise ryamaganira kure. Aha ariko, mu ntangiriro za Gicurasi FECAFOOT yaje kwemeza uyu mutoza gusa yanga abamwungirije bari bashyizweho na Minisiteri aho ayshyizeho abandi yitoranyirije.

Ubwo umwiherero w’ikipe y’igihugu wari utangiye kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru, Minsep yaje kwanga abatoza bungirije bashyizweho na Fecafoot ndetse aba baza kwirukanwa muri Hotel ikipe yarimo, biza kurangira yishyiriyeho abandi, ikintu cyaje kubabaza iri shyirahamwe riyobowe na Samuel Eto’o Fils ushyigikiwe n’Abanya-Cameroun benshi.

FECAFOOT nayo yaje gusubiza, ihita yanga gutanga imipira yo gukina ndetse n’imyenda y’ikipe y’igihugu aho imyitozo ya mbere izi ntare za Cameroun zayikoze zifite imipira ibiri gusa, mu gihe bari banambaye imyenda badasanzwe bakorana.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Ishyirahamwe rya ruhago ryo muri Cameroun ryemeye ko rizuzuza ibisabwa ngo ikipe y’igihugu ikine aho banemeye gutanga ibikoresho byose, gusa abaturage bo muri iki gihugu bakaba bataranyuzwe n’uburyo Minsep ndetse n’umutoza Marc Brys bakomeje gusuzugura FECAFOOT.

Ikipe y’Igihugu ya Cameroun ifitanye umukino na Cap Vert kuri uyu wa gatandatu mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mbere yo kwerekeza muri Angola mu cyumweru gitaha na bwo bakina iryo rushanwa.

Abakunzi b'umupira w'amaguru muri Cameroon ntabwo bishimiye uburyo Marc Brys yazanywemo na Minisiteri
Batabaje FIFA ngo igire icyo ikora hakiri kare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .