APR FC yaherukaga kumenyeshwa ko umukino wayo ubanza wo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League uzabera muri RDC, nyuma y’uko CAF yanze ubusabe bwayo bwo kuwimurira ahandi hatari muri icyo gihugu.
Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, yahise ijurira iki cyemezo binyuze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), isaba ko uyu mukino uzaba ku wa 5 Nzeri 2026, utabera muri RDC ku mpamvu z’uko muri RDC harimo icyorezo cya Ebola cyibasiye ibice bitandukanye by’iki gihugu.
Ubuyobozi bwa APR FC ntacyo buratangaza kuri iki cyemezo, gusa iramutse yanze kujya gukina, yahabwa ibihano biteganywa n’amategeko ku ikipe ititabiriye umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.
Ibyo birimo guterwa mpaga y’ibitego 3-0, guhagarikwa kwitabira amarushanwa Nyafurika mu gihe cy’imyaka ibiri no gucibwa amande angana na 5000$ (7.351.535 Frw).
Kugeza ubu RDC ifite stade ebyiri gusa zemewe na CAF, ari zo TP Mazembe Stadium na Frédéric Kibassa Maliba Stadium, zombi ziba i Lubumbashi.
Ikipe izarokoka ijonjora rya mbere hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo izahura mu cyiciro gikurikiraho n’izaba yaratsinze hagati ya AS Port yo muri Djibouti na Zamalek SC yo mu Misiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!