Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize Espérance de Tunis yo muri Tunisia na Wydad Casablanca yo muri Maroc, zakinnye umukino wo kwishyura wagombaga kwerekana uwegukana igikombe ntiwarangira kuko ikoranabuhanga rya VAR ritabashije gukemura ikibazo cy’igitego cyo kwishyura Wydad yari itsinze, umusifuzi akacyanga.
Izi mpaka zatumye ku munota wa 60 w’umukino Wydad Casablanca yanga gusubira mu kibuga. Nyuma yo guhagarara iminota isaga 90, umusifuzi yavuze ko Espérance de Tunis yari mu rugo itsinze, yegukana igikombe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, CAF yateranye yiga kuri iki kibazo ifata icyemezo ko uyu mukino uzasubirwamo nk’uko Wydad Casablanca yari yabyifuje. Amakuru agera kuri Jeune Afrique ni uko uzabera ku kibuga kidafite ikipe kibogamiyeho mu yazakina (neutre), abafana bakitabira kandi hakitabwa ku musaruro wavuye mu mukino ubanza.
Ikibazo CAF isigaranye ni ugushaka itariki uyu mukino uzaberaho bitewe n’ingengabihe irimo ibikorwa byinshi kuko abakinnyi benshi bazitabira igikombe cya Afurika, CAN, kizatangira kuwa 21 Kamena.
Umukino ubanza wari wabereye muri Maroc amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.
Muri uyu mukino VAR yagize akamaro gakomeye cyane dore ko umusifuzi w’umunya-Misiri, Gehad Grisha, yashinjwe kwitwara nabi muri uyu mukino, agahagarikwa amezi atandatu.
Ni ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa rimaze imyaka 55 ndetse byongeye rikaba rihuza amakipe akomeye, imikino yombi itabashije kurangira.



TANGA IGITEKEREZO