APR FC izahura na Les Aigles du Congo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2026/27, nyuma y’uko tombola yakozwe ku wa 6 Kanama 2026 yarangiye aya makipe yombi ahujwe.
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yari yandikiye CAF iyisaba ko umukino ubanza utakinirwa muri RDC, igaragaza impungenge zishingiye ku mutekano ndetse n’ikibazo cy’indwara ya Ebola cyatumaga idashaka kujyana abakinnyi bayo i Kinshasa.
APR FC yari yifuje ko uyu mukino wakinirwa ku kibuga kitagira aho kibogamiye, aho byashobokaga ko imikino yombi yakwimurirwa mu bindi bihugu.
IGIHE yemerejwe ko CAF yasubije APR FC iyimenyesha ko ubusabe bwayo butemewe, bityo ikipe ikaba igomba gukurikiza gahunda isanzweho yo kujya gukinira i Kinshasa.
CAF yagarageje ko umukino ubanza uzabera kuri Stade des Martyrs i Kinshasa nubwo iki kibuga kitari mu biheruka kugaragazwa ko bishobora kuberaho amarushanwa yayo muri RDC.
Kugeza ubu iki gihugu kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda gifite stade ebyiri gusa zemewe ari zo TP Mazembe Stadium na Frédéric Kibassa Maliba Stadium, zombi ziba i Lubumbashi.
Mbere y’uko CAF ifata iki cyemezo, Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yari yatangaje ko ikipe ye ifite impungenge zo kujya gukinira muri RDC, avuga ko ubuzima n’umutekano by’abakinnyi ari byo bigomba kuza imbere.
Nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1 ku wa 9 Kanama, Taleb yagize ati “Ntabwo dushobora gushyira abakinnyi mu kaga”, agaragaza ko ubuyobozi bw’ikipe bwari mu biganiro na CAF kugira ngo harebwe niba umukino wakinirwa ahandi.
Les Aigles du Congo izahura na APR FC, yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya RDC ya 2025/26.
Ikipe izarokoka iri jonjora hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo izahura mu cyiciro gikurikiraho n’izaba yaratsinze hagati ya AS Port yo muri Djibouti na Zamalek yo mu Misiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!