00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAF yashyize Mukansanga Salima na Uwikunda Samuel mu basifuzi bayo b’abanyamwuga

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 9 May 2023 saa 08:41
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yashyize Abanyarwanda babiri, Mukansanga Salima na Uwikunda Samuel, ku rutonde rw’abasifuzi b’abanyamwuga 25.

Mu butumwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize ku rubuga rwaryo rwa Twitter, ryatangaje aya makuru ko aba basifuzi batoranyijwe na CAF.

Bugira buti "FERWAFA yishimiye kubatangariza ko CAF yatoranyije abasifuzi babiri b’Abanyarwanda Uwikunda Samuel na Mukansanga Salima ku rutonde rwa 25 b’abanyamwuga. Turabishimiye, mukomeze muduheshe ishema.”

Urutonde rwa CAF rwerekana ko aba basifuzi barimo 20 b’abagabo mu gihe abagore ari batanu. Aba bose bazasinyishwa amasezerano y’umwaka umwe ndetse bazajya bahembwa n’iyi Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago Nyafurika.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba basifuzi CAF yabamenyesheje aya makuru y’uko batoranyijwe mu minsi itatu ishize.

Iki gikorwa gikubiye muri gahunda yo kuzamura ireme ry’amarushanwa y’umupira w’amaguru ku Mugabane wa Afurika yatangijwe na Perezida wa CAF, Patrick Motsepe.

Mukansanga w’imyaka 33 ageze kuri uru rwego nyuma yo gusifura amarushanwa atandukanye akomeye ku rwego rw’Isi harimo Imikino ya Olempike ya 2021 yabereye mu Buyapani, Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2019 cyabereye mu Bufaransa. Yabaye kandi umugore wa mbere muri batatu mu mateka basifuye y’Igikombe cy’Isi cy’Abagabo cyabereye muri Qatar mu 2022.

Mu 2022, Mukansanga yabaye Umugore wa mbere ku mugabane wa Afurika wasifuye Igikombe cya Afurika cy’Abagabo cyabereye muri Cameroun, yasifuye kandi Igikombe cya Afurika cy’Abagore na CAF Champions League y’Abagore.

Mu 2022 Mukansanga yashyizwe na BBC mu bagore 100 ku Isi bakoze ibikorwa b’indashyikirwa.

Umusifuzi Uwikunda w’imyaka 36 yakiniye Ikipe y’Abana y’Amagaju FC, yakoze amahugurwa ajyanye n’imisifurire mu 2007 yahawe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, atangira gusifura mu 2008.

Mu 2014 Uwikunda yazamuwe gusifura mu Cyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA nk’umusifuzi mpuzamahanga mu 2017.

Uwikunda Samuel usanzwe asifura imikino Nyafurika irimo CAF Champions League na CAF Confederation Cup, yasifuye kandi Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Mauritanie mu 2021.

Uwikunda ni we musifuzi wa mbere w’Umunyarwanda wagiye kuri uru rutonde mu Bagabo mu gihe Mukansanga we asanzwe aruriho guhera mu 2022.

Mukansanga yabaye umusifuzi mpuzamahanga guhera mu 2012 binyuze mu mushinga wa CAF wo gutegura abasifuzi bari munsi imyaka 30 bari bafite amahirwe yo kuzaba abasifuzi mpuzamahanga (Promising FIFA Referees).

Mukansanga yitabiriye amahugurwa yabereye muri Cameroun icyo gihe ari kumwe na Mutuyimana Dieudonné batoranijwe na Komisiyo y’Imisifurire ifatanyije n’Ishami ry’Imisifurire muri FERWAFA.

CAF yashyize Mukansanga Salima mu basifuzi bayo 25 b’abanyamwuga ku mugabane w'Afurika nubwo asanzwe ari kuri uru rutonde
Umusifuzi Mpuzamahanga Uwikunda Samuel ni ku nshuro ya mbere arugiyeho ndetse ni we wa mbere mu Rwanda warugiyeho mu Bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages