Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko mu mabaruwa CAF yandikiye amashyirahamwe ya ruhago y’ibi bihugu yabihaye tariki ya 25 Mata 2023 ko yaba yatanze ibibuga n’amasaha azakinirwaho imikino, hanyuma ikazasuzuma ubusabe bwabyo.
Ibi birareba n’u Rwanda kuko FERWAFA yakiriye email yandikiwe na CAF tariki 12 Mata 2023. Rwari rwahawe kwakirira umukino wo kwishyura wa Bénin kuri Kigali Pelé Stadium itararangira gusanwa ndetse itujuje ibisabwa ari na yo mpamvu abafana bakumiriwe kwinjira kuri uyu mukino ibihugu byombi byanganyijemo igitego 1-1 ku wa 29 Werurwe 2023.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe Stade Huye yujuje ibisabwa na CAF yo yari ifite ikibazo cy’amahoteli aherereye muri aka karere atari ku rwego rwo kwakira amakipe y’Ibihugu.
Amahoteli ya Hotel Credo na Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii yari yagerageje kongerwamo ibisabwa byose ku buryo hari icyizere ko imikino isigaye yakwakirirwa kuri Stade Huye.
Ntabwo haramenyekana itariki FERWAFA izasubiriza CAF iyimenyesha ikibuga n’amasaha azaberaho umukino.
U Rwanda ruzakira imikino ibiri isigaye mu Itsinda L na Mozambique tariki 12 Kamena mbere yo guhura na Sénégal tariki 4 Nzeri 2023.
Iri tsinda riyobowe na Sénégal ifite amanota 12, Mozambique n’amanota ane, u Rwanda rwa gatatu rufite atatu mu gihe Bénin ya nyuma ifite amanota abiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!