Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yahaye Berkane intsinzi y’ibitego 3-0 nyuma yo gutera mpaga USM Alger ku mukino ubanza utarabaye ku wa 21 Mata, aho RS Berkane yanze kujya mu kibuga kubera ko Abanya-Algeria bafatiriye imyambaro yayo.
Ku Cyumweru, tariki ya 28 Mata 2024, ni bwo hari hateganyijwe umukino wo kwishyura, ariko na wo ntiwabaye nyuma y’uko Berkane ari yo yagiye mu kibuga gusa, isuhuza abafana bayo mbere y’uko uwari ushinzwe gutangaza ibibera ku kibuga avuga ko umukino utakibaye.
Televiziyo ya Maroc yatangaje ko USM Alger yavuye kuri stade mbere y’uko umukino utangira saa Tatu z’ijoro.
Amakimbirane hagati y’impande zombi yatangiye ubwo RS Berkane yageraga muri Algeria mbere y’umukino ubanza.
Abashinzwe abinjira n’abasohoka bafatiriye imyambaro yayo biturutse ku ikarita ya Maroc iyiriho, inagaragaraho agace ka Sahara y’Iburengerazuba, ubutaka Algeria ifata nk’igihugu kigenga.
Icyo gihe, RS Berkane yemeye kugera ku kibuga, irishyushya, ariko yanga gukina kubera ko bari bayihaye indi myambaro itariho iyo karita ya Maroc.
Agace ka Sahara y’Iburengerazuba kahoze kari mu maboko y’Abanya-Espagne, gacungwa cyane na Maroc, ariko Abanya-Algeria bashaka ko kigenga.
Algeria yacanye umubano na Maroc mu 2021 biturutse kuri iki kibazo.
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Algeria ryatanze ikirego mu Rukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi (TAS), rigaragaza ko CAF yahaye agaciro "ubusabe bw’ikipe yo muri Maroc, RS Berkane" bwo kwambara umwambaro uriho ubutumwa bwa politiki."
Ku rundi ruhande, Zamalek SC yo mu Misiri yageze ku mukino wa nyuma itsinze Dreams FC ibitego 3-0 ku Cyumweru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!