Tombola ya CAF Champions League yabereye ku cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) i Cairo mu Misiri, kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026.
Ni tombola yayobowe n’uwahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na APR FC, Karekezi Olivier.
APR FC yatomboye kuzahura na Les Aigles du Congo yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya RDC.
Umukino ubanza uzabera muri RDC tariki 4-6 Nzeri, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki 11-13 Nzeri 2026.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo izahura n’izakomeza hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!