00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza Taleb Abderrahim ntiyemeranya n’abavuga ko APR FC yibeshye ku bakinnyi yaguze

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 31 July 2026 saa 12:16
Yasuwe :

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yagaragaje ko yishimiye ikipe ye muri uyu mwaka wa 2026/27, nubwo yasezerewe mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 atarenze umutaru.

Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga 2026, ni bwo APR FC yakinnye na Vipers SC yo muri Uganda, itsinda umukino ariko isezererwa muri iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame kuko yanyagiwe na Gor Mahia ibitego 5-0 mu mukino ubanza wo mu Itsinda A.

Nyuma yo kuva muri iri rushanwa, abakunzi ba APR FC bavuze ko ikipe ititwaye neza ku isoko ry’abakinnyi kuko yaguze abatari ku rwego rwayo, ndetse bakanenga n’urwego rw’umutoza.

Gusa Taleb Abderrahim uyitoza yavuze ko anyuzwe n’urwego abakinnyi be bagaragaje mu irushanwa, ndetse ari ikipe nziza izamuha umusaruro muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Yavuze ko “Zon Madou ni umukinnyi mwiza cyane kuko yerekanye ko afite imbaraga”, ashima ko nibura hari uwasimbura Yunusu cyangwa Abdoul.

Muri make ntacyo Taleb anenga ubwugarizi bwe kuko burimo n’abanyemoso babiri beza, by’umwihariko Christian waguzwe mu Rwanda “unafite ahazaza mu Ikipe y’Igihugu.”

Kubona ikipe itsinda ibitego bibiri ku mukinnyi wo hagati ni ibintu bitanga icyizere kuri Mamadou Traoré, kuko afite ubuhanga butandukanye, ariko akaba agomba gukorana na we mu kongera imbaraga kuko yari amaze amezi abiri adakina.

Yongeyeho ko undi ari Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve wabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Côte d’Ivoire. Uyu we ngo akaneye igihe cyo kwisanga mu ikipe no kumenyerana na bagenzi be.
Ati “Reba ku bakinnyi bakiri bato, mwabonye Fidali, mwabonye Jean Pierre [Rubuguza], ni Abanyarwanda. Bagize umukino mwiza. Bagiyemo mu mpera z’umukino, bakinnye neza. Njye nishimye. Buri gihe mba mfitiye icyizere ikipe yanjye, ntarebye umuntu ku giti cye. Nizera ko dufite ikipe nziza yiyubaha, ifite umurava kandi yiteguye kurwanira amabara yayo n’umutima wose. Twishimiye ikipe dufite uyu mwaka.”

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yemeje ko igiye kipe yavuye ku isoko ry’abakinnyi bashya muri iyi mpeshyi.

Ati “Oya, si ko mbitekereza [ko hari undi mukinnyi dukeneye] kuko APR FC ifite intego ebyiri: Twashatse abakinnyi bane gusa b’abanyamahanga, dushaka abakinnyi b’Abanyarwanda kuko intego yacu ya kabiri ni uguha umwanya abakiri bato. Hari abakinnyi batatu beza bafite imyaka 16 na 17 b’Abanyarwanda, bavuye muri Académie [Intare], bari kumwe natwe.”

“Na hano ku mukino bari bahari, gusa ntegereje kureba igihe nzajya mbinjiriza mu kibuga gake gake bitewe n’ikipe mfite. Intego yacu ya mbere ni ukubaka ikipe ihagararira Abanyarwanda no guha umwanya Abanyarwanda bakiri bato. Turi mu nzira zo kugera ku ntego z’umushinga wacu.”

Nyuma yo kuva mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iratangira kwitegura irushanwa rya CAF Champions League n’andi marushanwa y’imbere mu gihugu.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talab, yishimiye ikipe ye y'uyu mwaka
Mamadou Traoré amaze gutsinda ibitego bibiri akina mu kibuga hagati
Taleb asanga abakinnyi afite bahagije kugira ngo azitware neza mu mwaka wa 2026/27

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages