00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byiringiro Patrick wakiniraga Kepler VC yitabye Imana

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 July 2026 saa 11:17
Yasuwe :

Byiringiro Patrick wari umukinnyi ukomeye wa Volleyball mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, nyuma y’igihe gito ashyize umukono ku masezerano amukura muri Kepler VC ajya muri APR VC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, ni bwo hamenyekanye iyi nkuru y’incamugongo ku bakinnyi n’abakunzi ba Volleyball mu Rwanda.

Byiringiro Patrick yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Yarembye nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri yo gukinira APR VC kuva mu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri Kepler VC yari sigaje igihe gito ku masezerano y’iyi kipe, ariko akaba yari ayimazemo imyaka itatu, ayifasha kugera ku ntego zitandukanye.

Kuva yayigeramo nta na rimwe iyi kipe itasoreje umwaka mu makipe ane meza muri Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball, ibyatumaga ikina imikino ya kamarampaka mu buryo buhoraho.

Yafatanyije n’iyi kipe inshuro ebyiri mu marushanwa y’amakipe yitwaye neza iwayo muri Afurika “African Men’s Volleyball Club Championship”, harimo n’iriheruka kubera mu Rwanda.

Byiringiro Patrick wakiniraga Kepler VC yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages