00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta kipe n’imwe yo mu Rwanda nshaka kongera gukinira- Byiringiro Lague

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 May 2026 saa 11:59
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague, yatangaje ko nyuma yo guhagarikwa n’ikipe atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, ndetse nta kipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda azakinira kuko iri ku rwego rwo hasi.

Byiringiro yamenyeshejwe na Police FC ko ahagaritswe igihe kitazwi kubera imyitwarire mibi, nyuma y’uko asibye imyitozo atamenyesheje ikipe ikibazo cy’uburwayi yari afite.

Uyu mukinnyi yagiranye ikiganiro na The Choice Live, avuga byinshi ku ihagarikwa rye, ndetse avuga ko atazi impamvu yahawe ibihano nyamara yari yakurikije amategeko.

Ati “Icyumweru cyanjye cyagenze neza nubwo harimo induru. Nta kiruhuko ndimo ahubwo barampagaritse, nta mpamvu yo kubihisha ugomba kuvugisha ukuri. Bampagaritse igihe kitazwi, ibyo bampagarikiye ntabwo mbizi.”

“Navuye mu mukino mfatwa n’uburwayi, mbaha gihamya ko nagiye kwivuza. Uko bisanzwe ibisubizo ubiha umuganga hanyuma ukabiha umutoza. Ibyo nakoze byari byo.”

Byiringiro ukunze kuvugwaho kugira imyitwarire mibi, yanagaragaje ko nubwo akinira Ikipe ya Polisi y’Igihugu, inshuro nyinshi agongana n’ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ati “Buriya bimaze kuba inshuro eshatu [gufungwa kubera kutubahiriza amategeko y’umuhanda]. Muri uyu mwaka bwo ni inshuro ebyiri. Gusa muri gereza hanyigishije kubana n’abantu.”

Abajijwe niba nyuma y’ibihano yahawe azongera gukina, yavuze ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, nta wundi mukino azakina yewe ahakana no kuba yajya muri Rayon Sports yigeze kuvugwamo.

Ati “Nta wundi mukino, Imana izamfashe. Gukinira Rayon Sports ntibyakunda. Nta kipe n’imwe yo mu Rwanda nshaka kongera gukinira. Amasezerano yanjye na Police FC narangira nta yindi kipe nzakinira. Sinshaka kwiteranya, ariko shampiyona yo mu Rwanda ntabwo iri ku rwego nifuza gukinaho.”

Byiringiro Lague yatangiye wari wasinyiye Police FC amasezerano y’umwaka umwe n’igice, ari mu bazayarangiza muri Kamena 2026.

Byiringiro Lague ntazongera gukinira ikipe n'imwe yo muri Shampiyona y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages