00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byiringiro Lague n’umufasha we bibarutse imfura

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 30 August 2022 saa 10:24
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ na APR FC, Byiringiro Lague n’umufasha we, Uwase Kelia bibarutse imfura.

Lague Byiringiro na Uwase Kelia bishimiye kwibaruka imfura yabo nk’uko babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Mu magambo Uwase Kelia yashyize kuri Instagram yagize ati “Nubwo umunsi wanjye waba mubi gute, bisaba umugeri umwe kugira ngo ibintu byose bigende neza.”

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ku wa 7 Ukuboza 2021 ni bwo yasabye anakwa Uwase Kelia, mu muhango wabereye muri Luxury Palace iri ahazwi nka Norvège.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Byiringiro Lague n’umufasha we bibarutse imfura
Byiringiro Lague n’umufasha we, Uwase Kelia bibarutse umwana w'umuhungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .