Iyi stade yahoze ari mpuzamahanga, ndetse ikaba ari yo rukumbi u Rwanda rwari rufite yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) mu mwaka w’imikino wa 2022/23, imaze amezi 14 nta mukino yakira kuko ikibuga cyari gisanzwe cyakuwemo.
Muri Kamena 2025 ni bwo hatangiye imirimo yo gushyiramo ikibuga gishya kuko yari isanzwe irimo ikibuga cy’ubwatsi bushaje, ndetse uburyo cyari cyubatsemo ntibyoroherezaga amazi guhita ashiramo mu gihe cy’imvura.
Ni imirimo yari itangiye ikereweho amezi ane kuko yari kuba yaratangiye muri Gashyantare, ikarangira muri Nyakanga uwo mwaka, ariko ikibuga gikomeza gukoreshwa mu mikino ya Shampiyona kugeza ku wa 28 Gicurasi 2025 kubera gutinda kuboneka kw’ibikoresho biva hanze byari bikenewe ngo imirimo ishyirwe mu bikorwa.
Ubwo sosiyete ya Real Contractors Ltd yahawe isoko ryo gukora iki kibuga, na yo ikifashisha iya Greenfields yo muri Bénin, yari imaze gukuramo icyari gisanzwemo, igasanga gushyiramo igishya bizasaba kubanza gukora indi mirimo mishya yo gutunganya inzira zikuramo amazi, yasabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) ko amasezerano yavugururwa bikongerwamo.
Ibi biri mu byadindije imirimo, ihagaragara hafi undi mwaka, aho hajemo n’ikibazo cyo gutinda kugera mu Rwanda k’ubwatsi (tapis synthétique) kubera imvururu zabaye muri Tanzania mu gihe cy’amatora nk’uko ubuyobozi bwa RHA buheruka kubibwira Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, ku wa 25 Kamena 2026.
Kera kabaye imirimo yarasubukuwe ndetse igeze kure
Ubwo yari imbere ya PAC, Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yagaragaje ko bavuganye n’abari gukora ikibuga bakabemerera ko imirimo izaba yararangiye ku wa 15 Kanama 2026.
Ukwezi kumwe mbere y’uko uwo munsi ugera, IGIHE yasuye Stade Huye ireba aho iyo mirimo igeze ndetse abari gukora ikibuga bavuze ko igeze ku rwego rwa 80% nyuma y’ukwezi kumwe bayisubukuye.
Ukinjira muri iyi stade yakira abantu 7900, ntabwo ubona amazamu n’ikibuga, ahubwo ubona imbuga yuzuye amabuye mato [graviers concassés] ari mu ngano eshatu zitandukanye ndetse n’abakozi bayasasamo mu gihe ku ruhande hari abacukura inzira zitwara amazi.
Ibyo biri gukorwa ubu ni imirimo mishya itari yarateganyijwe mu isoko ryatanzwe mu 2025, ryari rigifte agaciro ka miliyari 1,5 Frw, abakora ikibuga bakabanza gusaba ko hari ibyiyongera mu igenabikorwa kugira ngo bazatange ikibuga cyujuje ubuziranenge.
Muri iyi mirimo mishya, abubaka bashashe umwenda ujya kumera nk’ihema hasi mu kibuga cyose, kugira ngo hatagira amazi amanuka mu butaka bukabyimba, bakurikizaho gushyiraho ibyiciro bitatu by’amabuye mato azajya ayungurura amazi.
Muri ibyo byiciro by’amabuye na ho hashyirwamo amatiyo afite imyenge ku buryo afata amazi, ariko azengurukijwe imyenda imeze nk’ibiringiti ku buryo hinjiramo amazi gusa, indi myanda irimo imicanga igasigara muri ya mabuye.
Ayo matiyo ari hagati mu kibuga ni yo azajya ajyana amazi mu muferege wa santimetero 40 wubatse mu muzenguruko w’ikibuga ariko na wo ukaba ugiye ucometsemo andi matiyo manini ajyana amazi mu muferege munini uri muri stade, ujya kureshya na santimetero 80, utwara amazi menshi uyajyana hanze.
Abari gukora iyi mirimo bavuze ko iki cyumweru cya gatatu cya Nyakanga kizarangira bamaze gushyiramo icyiciro cya kabiri cy’amabuye, ikindi kikarangira bashyizeho icya gatatu ari na bwo bazaba basatira gusasamo ikibuga.
Inzira zitwara amazi ziri kubakwa zitezweho kuba igisubizo cy’amazi yarekaga mu kibuga cy’iyi stade, aho mbere bari barakoze imiferege mito ndetse n’amatiyo bakoresheje yaragiyemo imyanda akaziba ku buryo yari atagikura amazi mu kibuga, imvura yagwa kigahinduka ‘piscine’.
Iyi stade yaberagaho imikino y’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ mu myaka itatu ishize, ubwo Stade Amahoro yari iri kuvugururwa, isanzwe ikinirwaho n’amakipe ya Mukura Victory Sports n’Amagaju FC abarizwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, BK Pro League.
Mu mwaka w’imikino ushize, wa 2025/26, aya makipe yombi yakiriye imikino yayo kuri Stade Kamena no kuri Stade ya Muhanga.
Amafoto: Umwari Isingizwe Sandrine
Video: Byiringiro Innocent



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!