00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bushali, Bwiza na Ruti Joel mu bahanzi bazitabira Tour du Rwanda Festival 2026

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 February 2026 saa 06:59
Yasuwe :

Abakunzi b’umuziki batekerejweho mu Irushanwa ryo gusiganwa ku Magare ‘Tour du Rwanda 2025’ cyane ko kugeza ubu hamaze kwemezwa ko rizaherekezwa n’ibitaramo bizwi nka ‘Tour du Rwanda Festival’ bigiye kuba ku nshuro ya kane.

Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo ni Bushali, Bwiza, Kenny Sol, Kivumbi King, Dj Marnaud, Symphony Band na Ruti Joel uzaba ubigaragayemo ku nshuro ya mbere.

Ibi bitaramo bizabera mu mujyi wa Huye, Rubavu, Musanze n’i Kigali ku munsi wa nyuma w’isiganwa.

Ibi bitaramo bihuza amagare n’umuziki kuko abakunzi bayo iyo bamaze kuruhuka mu gihe cya nimugoroba baba bifuza ahantu bahurira bagasabana, bikaba andi mahirwe ku bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda kuko babasha kubona aho bongera gutangira ubutumwa bw’ibikorwa byabo.

Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga rizatangira ku wa 22 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2026.

Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival igiye kuba ku nshuro ya kane
Kivumbi King ni umwe mu bahanzi bazaririmba muri Tour du Rwanda Festival
Bwiza ni umwe mu bahanzi bategerejwe muri ibi bitaramo
Kenny Sol yatangaje ko ahishiye byinshi abakunzi be bo mu bice bitandukanye by'igihugu
Ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Zaria Court
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson yagaragaje ko ibi btaramo byongera uburyohe bwa Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages