Amakuru IGIHE ifite ni uko muri gahunda zo kuzamura umupira w’amaguru, Minisiteri ya Siporo yatangiye gufasha amakipe yo mu Rwanda kubona abaterankunga batandukanye, aho mu yahise atangira ibiganiro harimo na Bugesera FC.
Iyi kipe ibarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba, mu gihe ibiganiro byashyirwaho umukono yajya ibona agera kuri miliyoni 220 Frw buri mwaka uhereye muri shampiyona itaha, maze na yo ikambara abo baterankunga ku myenda.
Umwe mu bayobozi ba Bugesera FC baganiriye na IGIHE, yavuze ko koko ibi biganiro bigeze kure ariko bizasaba ko ikipe iguma mu Cyiciro cya Mbere ngo bikunde.
Ati “Ni byo, hari abaterankunga babiri turi kuvugana ndetse ibiganiro bigeze kure. Gusa, batubwiye ko tuzasinyana ari uko tugumye mu Cyiciro cya Mbere. Turamutse tumanutse ntibyaba bigikunze”.
Uretse Bugesera FC, bivugwa ko Kiyovu Sports na Rayon Sports na zo ziri gushakirwa abaterankunga babyibushye batuma zubaka amakipe ashobora guhatana ku ruhando mpuzamahanga no kongera guhangana imbere mu gihugu.
Kuri ubu Bugesera FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 28 mu mikino 28 ya Shampiyona, aho irusha Sunrise FC ya 15 amanota abiri gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!