Mbere y’uko Rwanda Premier League itangira, amakipe yasabwe ibyangombwa biyemerera gukina iyi shampiyona, ariko Bugesera FC itanga ibitari byo ndetse bimwe ntiyabitanga.
Iyi Kipe yo mu Karere ka Bugesera, mu byangombwa yatanze haburagamo ubwishingizi bw’abakinnyi, umuganga w’ikipe ndetse bimwe mu byangombwa yatanze byari iby’umwaka wa 2024/25 aho kuba ibya 2025/26.
Kudatanga ibyo byangombwa byose byatumye idahabwa uburenganzira bwo gukina, ariko ihabwa amahirwe yandi kugira ngo ibyuzuze ndetse inatange ubujurire bwayo.
FERWAFA ivuga ko nyuma iyi kipe yujuje ibisabwa kandi ikabitanga, ndetse inatanga ubujurire isaba gukurirwaho icyemezo cy’uko itari yemerewe gukina muri Rwanda Premier League uyu mwaka.
Ubujurire bwayo bwarakiriwe ndetse icyemezo cyafashwe mbere gikurwaho, ariko itegekwa gutanga amande y’ibihumbi 500 Frw, kubera amakosa yakoze mu itangwa ry’ibyangombwa bwa mbere.
Kugeza ubu amakipe yose yemerewe gukina Rwanda Premier League, ariko ataraciwe amande ni atanu gusa. Ayo ni Amagaju FC, Marines FC, Rutsiro FC, Musanze FC, na Police FC.
Andi makipe 10 yemerewe gukina ariko ahabwa ibihano byo gucibwa amande kubera kutuzuza ibyangombwa cyangwa gukora amakosa mu kubitanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!