Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, ni bwo Al Hilal SC yo muri Sudani yatangaje ko izatangira gukina muri Shampiyona y’u Rwanda ku wa Kane, ihura na Bugesera FC.
مشوار جديد.. رحلة جديدة. 🙌
هكذا ستكون أولى مواجهتنا في الدوري الرواندي. 💪#فخر_السودان | #Forza_Hilal | #AlHilal pic.twitter.com/CLXXqEP0em
— Al Hilal SC (@AlHilalSC_) November 4, 2025
Nyuma y’amasaha make, Bugesera FC yahise yandikira Rwanda Premier League iyimenyesha ko ititeguye gukina uwo mukino.
Iti “Dushingiye ku nkuru zishobora kuba ari ibihuha, tubandikiye tubamenyesha ko tutakina umukino utunguranye udasanzwe uri ku ngengabihe y’amarushanwa isanzwe mwatumenyesheje mbere, bityo umukino twiteguye ni uwa RPL uzaduhuza na Kiyovu Sports.”
Bugesera FC yari gukina na Al Hilal ku wa Kane, ikazakurikizaho kwakirwa na Kiyovu Sports ku Cyumweru mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwari bwaganiriye n’ubwa Bugesera FC bubumenyesha ko iyi kipe izakina na Al Hilal SC ku wa Kane ndetse impande zombi zibyumvikanaho.
Bivugwa ko iki cyemezo cyakiriwe bitandukanye n’Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade, wavuze ko atakina uwo mukino, bityo ubuyobozi buhitamo kwisubiraho.
Nubwo bimeze gutyo, kugeza ubu Rwanda Premier League ntiratangaza ingengabihe ivuguruye, irimo imikino y’amakipe ya Al Hilal SC na Al-Merrikh yo muri Sudani, ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko ishobora gushyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!