00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruno Ferry yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 December 2025 saa 10:54
Yasuwe :

Umufaransa Bruno Ferry yemejwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu.

Uyu mutoza uzagera mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu, aho ashobora kuzakurikira umukino iyi kipe izakina na Gorilla FC saa Kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.

Bruno yerekeje muri Gikundiro gusimbura Afhamia Lotfi wirukanwe mu Ukwakira 2025. Uyu mutoza azungirizwa na Lomami Marcel na Haruna Ferouz.

Uyu mugabo w’imyaka 58 yatoje amakipe arimo Azam FC yo muri Tanzania mu 2024, mu gihe yayivuyemo yerekeza muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na yo aherukamo.

Bruno Ferry yemejwe nk'umutoza mushya wa Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages