00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brésil yiyongereye mu bihugu bishaka kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 January 2026 saa 12:46
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Brésil (CBF), ryemeje ko ryatanze ubusabe bwo kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizaba mu 2029, nubwo FIFA itaratangaza ibizagenderwaho hakirwa iri rushanwa.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, ni bwo ishami ry’ikinyamakuru ESPN rikorera muri Brésil ryatangaje ibi mu gihe Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yasuye icyo gihugu.

Ni urugendo Infantino yakoze mu rwego rwo kureba aho imyiteguro igeze kuri Brésil, yemerewe gutegura imijyi umunani izakiriramo Igikombe cy’Isi cy’Ibihugu mu Bagore giteganyijwe mu 2027.

Iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo kiri kugaragaza ko gifite ubushake bwo kwitegura n’Igikombe cy’isi cy’Amakipe kizaba mu 2029, nk’uko cyahawe Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2025.

Icyo gihe irushanwa ryari rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere rihurije hamwe amakipe 32, FIFA yemeza igihugu kizacyakira hatabayeho gupiganwa.

Perezida wa CBF, Samir Xaud, yavuze ko ibiganiro birimbanyije. Ati “Ni ingingo turi kuganiraho na Perezida Infantino. Imana n’ibishaka Brésil izakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029.”

Ikipe ya Flamengo yo muri icyo gihugu yegukanye Igikombe cya Copa Libertadores mu 2025, yahise ibona itike yo kuzakina iri rushanwa rihuriza hamwe amakipe akomeye ku Isi.

Mu bindi bihugu byifuza kwakira iri rushanwa harimo Australia, u Bwongereza, u Budage, Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari kandi Maroc yifuza gufatanya na Portugal na Espagne mu kuryifashisha byitegura Igikombe cy’Isi cya 2030.

Chelsea ni yo yegukanye Igikombe cy'Isi cy'Amakipe giheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages