Ntagungira Celestin "Abega" wasifuye igikombe cy’Isi cyo mu 2006 na 2010 yahawe inshingano zo gutegura inama tekiniki no gukurikirana abasifuzi bazakinira mu murwa Brasilia kuri Estádio Nacional mu gikombe cy’Isi kizatangira kuwa Kane tariki ya 12 Kamena 2014.
Abega usanzwe ari umunyamuryango w’abasifuzi b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA Referees’ Committee) akaba n’umwe mu baha amanota abasifuzi no kubapanga ku mikino (Referre Assessor wa FIFA) azaba ashinzwe kwakira no guhugura abakinnyi ku mategeko y ‘umupira w’amaguru, kuyobora inama tekiniki zibanziriza umukino no guha amanota abasifuzi basifuye kuri Estádio Nacional muri Brasilia.
Mbere y’uko igikombe cy’Isi gitangira, Abega werekeje muri Brazil kuwa Kane tariki ya 5 Kamena 2014, hamwe n’itsinda ry’abagize FIFA Referees’ Committee bazajya basura amakipe mu hoteli acumbitsemo bongere gusobanurira abakinnyi amategeko y’umupira w’amaguru bibanda ku mpinduka za vuba byitwa Team arrival meeting.
Muri iki kiganiro cyo kungurana ibitekerezo, aba bahoze ari abasifuzi mu bikombe by’Isi bumva ndetse bakajyana ibitekerezo abakinnyi baba bafite kuri izi mpinduka n’uko bumva amwe mu mategeko nabo bakabyigaho mbere y’uko iyi mikino itangira.
Ku munsi w’umukino, Abega azajya ayobora inama yo gutegura umukino, iyi nama iba mbere ho umunsi umwe iba irimo komiseri w’umukino, ushinzwe umutekano ku kibuga, abatoza b’amakipe yombi n’abakapiteni bayo.
Muri iyi nama bongera kuganirizwa ku mategeko y’umukino, amabwiriza no guhitamo amabara y’imyenda amakipe azaserukana. Iyi niyo yitwa Match Coordination Meeting.
Ku bijyanye n’abasifuzi, uyu wahoze ari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuva mu 2011 kugera mu 2013 aba asabwa kwakira abasifuzi b’umukino ugiye kuba bacumbikiwe bose i Rio de Janeiro, kubaha inama no kubafasha imyiteguro mbere y’umukino.
Nyuma y’umukino yuzuza raporo iba irimo n’ibiganiro yagiranye n’abasifuzi kuri bimwe mu byemezo n’ibihe bikomeye byaranze umukino yohereza muri FIFA.
Ntagungira Celestin "Abega" w’imyaka 48 yabaye umusifuzi wungirije mu gikombe cy’Isi 2006 mu Budage na 2010 muri Afurika y’Epfo n’ibikombe by’Afurika 2006 cyabereye mu Misiri, 2008 muri Ghana na 2010 muri Angola.
Abega yasezeye gusifura mu gikombe cy’Isi 2010 ubwo hari hatangiye gushakwa abazasifura iki cyo muri Brazil 2014 byatumye asimburwa n’ Umunyarwanda Kabanda Felicien umwe mu basifuzi batatu bo mu karere bazasifura igikombe cy’Isi.
Ni ku nshuro ya mbere aka karere k’Iburasirazuba bw’Afurika gahagararirwa n’abasifuzi batatu muri barimo Umurundi Birimushuhu Jean Claude n’Umunyakenya Marwa Aden.
Imikino Abega azaba ashizwemo iriya mirimo izakinirwa kuri Estádio Nacional
15 Kamena 2014
U Busuwisi vs Equateur saa 18h00
19 Kamena 2014
Colombia vs Côte d’Ivoire saa 18h00
23 Kamena 2014
Cameroun vs Brazil saa 22h00
26 Kamena 2014
Portugal vs Ghana saa 18h00
30 Kamena 2014
1/8 Iya mbere mu itsinda E vs Iya kabiri mu itsinda F
5 Nyakanga 2014
Umukino umwe wa ¼ cy’irangiza
12 Nyakanga 2014
Umukino umwe wa ½ cy’irangiza



















TANGA IGITEKEREZO