00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutahizamu wa Nigeria yatse icyacumi ku nkweto ze zaguzwe n’Umukinnyi w’u Rwanda

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 25 March 2025 saa 10:22
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe ya Bayer Leverkusen n’Ikipe ya Nigeria, Victor Boniface, ari kwaka icyacumi ku nkweto ze yahaye umwana wari witabiriye umukino wahuje igihugu cye n’u Rwanda mu Ugushyingo 2024, akazigurisha Tuyisenge Arsène.

Uwo mukino wo gushaka itike ya CAN 2025, warangiye u Rwanda rutsinze Nigeria ibitego 2-1.
Mu Cyumweru gishize, uwo mwana yatangarije itangazamakuru ryo muri Nigeria ko izo nkweto zamufashije, kuko yazigurishije n’umukinnyi w’u Rwanda, amafaranga avuyemo akayagura ibikoresho by’ishuri.

Uwo mukinnyi atazi izina rye, ngo yamuhaye amadolari 100$, ayaheraho agura imyenda, igare n’igikapu.

Nyuma yo kumenya aya makuru, IGIHE yaganiriye n’abo mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi, batubwira ko hari abakinnyi batatu baguriye inkweto muri Nigeria uwo munsi. Babiri muri bo, baziguze mu iduka bisanzwe.
Izo za Boniface, uwaziguze ni Tuyisenge Arsène kuri ubu utarahamagawe.

Rutahizamu Victor Boniface nyuma yo kumenya aya makuru, yaciye ku mbuga nkoranyambaga, atebya, asaba ko bamushakira uwo mwana akamuha icya cumi kuri ayo mafaranga yagurishije inkweto yamuhaye.

Nigeria irakina na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mukino wa mbere wo kwishyura wo mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Amavubi na yo yitezwe n’Abanyarwanda benshi aho Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba aza kwisobanura na Lesotho kuri Stade Amahoro.

U Rwanda na Nigeria biheruka guhura mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi aho Nigeria yigaranzuye Amavubi, bikarangira itsindiye ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro.

Arsène Tuyisenge yavuye muri Nigeria ahashye inkweto za Victor Boniface

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .