Uwo mukino wo gushaka itike ya CAN 2025, warangiye u Rwanda rutsinze Nigeria ibitego 2-1.
Mu Cyumweru gishize, uwo mwana yatangarije itangazamakuru ryo muri Nigeria ko izo nkweto zamufashije, kuko yazigurishije n’umukinnyi w’u Rwanda, amafaranga avuyemo akayagura ibikoresho by’ishuri.
Uwo mukinnyi atazi izina rye, ngo yamuhaye amadolari 100$, ayaheraho agura imyenda, igare n’igikapu.
Abeg make Una find this boy for me
Make he drop 10% of the money ooo— Victor Boniface (@boniface_jrn) March 23, 2025
Nyuma yo kumenya aya makuru, IGIHE yaganiriye n’abo mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi, batubwira ko hari abakinnyi batatu baguriye inkweto muri Nigeria uwo munsi. Babiri muri bo, baziguze mu iduka bisanzwe.
Izo za Boniface, uwaziguze ni Tuyisenge Arsène kuri ubu utarahamagawe.
Rutahizamu Victor Boniface nyuma yo kumenya aya makuru, yaciye ku mbuga nkoranyambaga, atebya, asaba ko bamushakira uwo mwana akamuha icya cumi kuri ayo mafaranga yagurishije inkweto yamuhaye.
Nigeria irakina na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mukino wa mbere wo kwishyura wo mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Amavubi na yo yitezwe n’Abanyarwanda benshi aho Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba aza kwisobanura na Lesotho kuri Stade Amahoro.
U Rwanda na Nigeria biheruka guhura mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi aho Nigeria yigaranzuye Amavubi, bikarangira itsindiye ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!