Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2026, nyuma y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe na Kiyovu Sports.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Shema Fabrice yavuze ko hateganyijwe igikombe kimwe ku ikipe iyo ari yose nubwo mu Rwanda hakinira amakipe yo mu Rwanda n’ayo muri Sudani.
Ati “Igikombe cya shampiyona ni kimwe kuko ni utsinze shampiyona, ibyo turabyumvikanaho. Ariko mu byo twakoze bindi twanabwiye amakipe yo muri Sudani, ni igihembo cy’amafaranga. Ayo azahabwa ikipe yitwa ko ari iya mbere yo mu Rwanda, izahabwa miliyoni 80 Frw.”
“Mu buryo bwa CAF, kuko ari ikipe iba yasuye ntibivuze ko iyo kipe izaserukira u Rwanda. Ikipe izaserukira u Rwanda muri CAF Champions League ni izaba yabaye iya mbere mu zo mu Rwanda.”
Byari biteganyijwe ko Rwanda Premier League izatanga ibikombe bibiri mu gihe hagati ya Al Hilal SC na Al Merrikh SC zo muri Sudani, imwe muri zo yakwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ‘BK Pro League’.
Iyi shampiyona igeze ku munsi wa 31, aho Al Hilal SC ari yo iyoboye andi makipe n’amanota 70, ikarusha APR FC yo mu Rwanda ari na yo ya kabiri, amanota 11.
Amakipe yo mu Rwanda azahembwa kugeza ku ya munani. Iya kabiri ni miliyoni 60 Frw, iya gatatu miliyoni 40 Frw, iya kane miliyoni 30 Frw, iya gatanu miliyoni 25 Frw, iya gatandatu miliyoni 20 Frw, iya karindwi miliyoni 15 Frw, mu gihe iya munani izabona miliyoni 10 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!