00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Pro League 2026/27 izatangira muri Nzeri 2026

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 May 2026 saa 03:30
Yasuwe :

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda (BK Pro League), ruri guteganya ko umwaka w’imikino wa 2026/27 uzatangira tariki ya 4 Nzeri 2026, usozwe ku wa 30 Gicurasi 2027.

Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 iri kugana ku musozo, aho amakipe amwe abura imikino ibiri gusa, andi agakina imikino itatu, hanyuma hakamenyekana amakipe amanuka mu Cyiciro cya Kabiri n’azasohokera u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Rwanda Premier League yateguye ingengabihe y’umwaka utaha, na wo ukazitabirwa n’amakipe 18 n’uko byari bimeze muri uyu mwaka.

Amakipe yo muri Sudani arimo Al Hilal SC yegukanye Igikombe cy’Icyubahiro cya Shampiyona y’u Rwanda, na Al Merrikh SC, azongera kwitabira muri uyu mwaka nk’amakipe akinira mu Rwanda kubera mu gihugu cyayo hariyo ibibazo by’intambara.

Ingengabihe y’uko amakipe azahura muri Shampiyona y’u Rwanda izatangira ku itariki ya 4 Nzeri 2026, yarateguwe ndetse ikazashyirwa hanze nyuma y’uko hamenyekanye amakipe azamanuka mu Cyiciro cya Kabiri n’azazamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda iyobowe na Al Hilal SC ifite amanota 73, igakurikirwa na APR FC ifite 59, Al Merrikh SC ya gatatu ifite amanota 58, naho Rayon Sports ikaba iya kane n’amanota 51.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi, Gikundiro irakina na Gorilla FC, yaramuka itsinzwe cyangwa ikanganya, byahita biha APR FC Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda mu makipe y’imbere mu gihugu.

Amakipe ari mu murongo utukura ni AS Muhanga ifite amanota 27 ku mwanya wa 16, naho Rutsiro FC ikaba iya 18 n’amanota 26.

Mu makipe akwiriye kwigengesera harimo AS Kigali iri ku mwanya wa 15 n’amanota 29, hanyuma Etincelles FC ikaba ku mwanya wa 16 n’amanota 28.

Al Hilal SC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda
Shampiyona y'u Rwanda ya 2026/27 izatangira muri Nzeri 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages