00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK na Immigration zitwaye neza hasozwa Shampiyona y’umunsi w’Umurimo

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 1 May 2024 saa 09:35
Yasuwe :

Amakipe ya Bank of Kigali n’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ari mu yegukanye ibikombe mu mikino itandukanye, ubwo hasozwaga Shampiyona y’Umunsi w’Umurimo kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi.

Igikorwa cyo gusoza iyi shampiyona, cyari cyitabiriwe n’abayobozi b’ingeri zitandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Jeannette Bayisenge; Umuyobozi mukuru w’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana.

Iyi shampiyona yasozwaga yatangiye gukinwa muri Gashyantare uyu mwaka, aho amakipe yahatanaga mu mikino ya Volleyball, Umupira w’amaguru na Basketball mu gihe harimo n’imikino y’abantu ku giti cyabo nko gusiganwa ku maguru ndetse n’Igisoro.

Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Gicurasi 2024, Kigali Pelé Stadium yakiraga imikino ya nyuma mu bagabo aho ikipe y’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, RMB yatsinze RTDA 2-1 mu gihe ikipe ya Immigration yatsinze RBC igitego 1-0.

Mu bigo byigenga ikipe ya Bank ya Kigali mu mupira w’amaguru yari yatsinze Ubumwe Grande Hotel yegukana igikombe. Mu yindi mikino, ikipe ya REG yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagore n’abagabo, MINADEF itwara icya Volleyball mu bagore mu gihe Statistique yagitwaye mu bagabo.

Nyuma y’iyi mikino Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Prof. Jeannette Bayisenge, yavuze ko gukina bifasha abakozi gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza, asaba abari aho guhora barangwa n’umurimo unoze. Madame Minisitiri akaba yanaboneyeheo gusaba abayobozi b’ibigo bitandukanye byari aho kureba uko bakongera umubare w’abanyeshuri barangiza Kaminuza baha umwanya wo kwimenyereza umwuga.

Mpamo Thierry Tigos uyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) bategura ino mikino we yashimye abitabiriye irushanwa ry’umunsi w’umurimo, by’umwihariko ibigo bya Leta kuko umubare wabyo wiyongereye uyu mwaka. Uyu akaba yaboneyeho kunenga abakomeje kubeshya amasezerano y’abakozi, aho byagiye bibaviramo mpaga za hato na hato.

Imikino y’abakozi izakomeza tariki ya 15 uku kwezi hakinwa irushanwa ryo kwibuka, gusa amakipe arimo Bank ya Kigali, Immigration, REG, EWSA, Statistique na RMS ari mu yazitabira irushanwa nk’iri ku rwego rwa Afurika rizabera muri Congo Brazzaville mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Minisitiri wa Sipor Madame Aurore Mimosa yari ahari
Umuyobozi mukuru w’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ACP Lynder Nkuranga ahemba abitwaye neza
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Prof. Jeannette Bayisenge yashimiye abitabiriye iyi mikino
Dr Sabin Nsanzimana ashimira REG yegukanye igikombe cya Basketball
BK yegukanye igikombe mu mupira w'amaguru
RMB yabanje gukina na RTTDA
Ikipe y'ikigo cy'iby'ubucukuzi bw'amabuye y''agaciro yitwaye neza

Amafoto: Kasoro Claude&Yuhi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .