Uyu mukinnyi yatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 31 Mutarama 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.
Bizimana nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, yari amazemo umwaka umwe, nk’uko yabitangaje ku wa Gatanu.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ agiye gukina muri Afurika umwaka we wa kabiri nyuma yo kuva mu Rwanda mu 2018 agiye i Burayi.
Bizimana Djihad w’imyaka 29 yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.
I Burayi, Bizimana yakiniye amakipe yo mu Bubiligi arimo Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri.
Muri Nyakanga 2023 ni bwo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine, atandukana na yo muri Mutarama 2025, ahita yerekeza muri Al Ahli Tripoli yaherukagamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!