00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizimana Djihad ahataniye igihembo cy’uwitwaye neza mu ikipe yo muri Ukraine

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 June 2024 saa 12:15
Yasuwe :

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Bizimana Djihad yashyizwe mu bakinnyi batandatu bazatoranywamo umwiza w’imikino yo kwishyura mu Ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih muri Shampiyona ya Ukraine.

Ni umwaka wa mbere Bizimana ari gukina muri iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine ariko wamugendekeye neza cyane kuko uretse gushyirwa mu bakinnyi bagomba gutoranywamo umwiza w’imikino yo kwishyura, mu Ukuboza yari hahembwe nk’uwitwaye neza muri uko kwezi.

Ubwo yageraga mu Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, uyu mukinnyi yavuze ko yagize umwaka wa mbere mwiza muri iyi kipe.

Yagize ati “Ni umwaka wambereye mwiza kuko nagiye muri Ukraine ari bimwe byo gusubira inyuma ngo usimbuke neza, ngize amahirwe nsanga ni ikipe ifite gahunda, twitwara neza tuba aba gatatu kuko hariya bahemba amakipe atatu.”

Kryvbas Kryvyi Rih yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine n’amanota 57.

Ibi byahesheje iyi kipe kuzakina imikino y’amajonjora ya UEFA Europa League irushanwa rya kabiri rikomeye ku Mugabane w’i Burayi.

Bizimana Djihad w’imyaka 27 yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.

I Burayi Bizimana yakiniye amakipe yo mu Bubiligi arimo Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri.

Bizimana Djihad ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza muri Kryvbas Kryvyi Rih
Bizimana Djihad yashyizwe mu bakinnyi batandatu bazatoranywamo umwiza w’imikino yo kwishyura muri Kryvbas Kryvyi Rih

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .