Police FC yamaze kwerekeza muri Congo Brazzaville aho igomba kwisobanura n’ikipe ya Vita Club Mokanda kuri Stade Municipal de Pointe-Noire, mu gihe uwo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha tariki 19 Werurwe, i Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Vita Club Mokanda ni ikipe ki?
Iyi kipe yashinzwe mu 1952 yitwa Victoria Club Mokanda nyuma iza guhindura iba Vita Club Mokanda. Ikinira kuri Stade Municipal de Pointe- Noire cyakira abafana ibihumbi 13 500. Imaze gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona na bine by’igihugu.
Amateka yayo ku mugabane wa Afurika
Nta mateka akanganye iyi kipe ifite mu mikino Nyafurika kuko mu myaka 64 imaze, ni ku nshuro ya mbere yitabiriye imikino ya CAF Confederation Cup ikaba yarigeze gukina Champions League mu 1971 igarukira muri 1/16 itsinzwe na Dynamic Togolais ibitego bine kuri kimwe mu mikino yombi.
Uko ihagaze muri iki gihe
Mu mikino irindwi iheruka, iyi kipe yatsinze umwe, isezerera Akwa Unitd yo muri Nigeria mu cyiciro cya mbere cy’iri rushanwa, yanganyije kabiri itsindwa kane. Mu mikino 12 imaze gukina muri shampiyona, imaze gutsinda ibiri, inganya itanu itsindwa itanu ikaba iri ku mwanya wa 15 n’amanota 11 irushwa amanota 19 na AC Léopards Dolisie ya mbere.
Police FC ifite akazi katoroshye muri Congo Brazzaville
Umutoza w’iyi kipe Casa Mbungo Andre ufite inararibonye muri aya marushanwa kuko yagejeje n’ikipe ya AS Kigali muri iki cyiciro mbere yo kujya gutoza Police FC, yabwiye IGIHE ko biteguye neza kandi bazi ikibajyanye nubwo batakwirengagiza ko ari akazi katoroshye kabategereje.
Yagize ati "Turabizi ntabwo byoroshye kuko Congo ni kimwe mu bihugu bifite umupira w’amaguru uteye imbere kandi n’amakipe yaho arakomeye”.
Yakomeje avuga ko batagiye bizeye kuyitsindira iwayo nubwo bishoboka, gusa ngo intego yabo ni ukwirinda kwinjizwa igitego ndetse ko nta kibazo bafite ndetse ko n’abakinnyi bari mu mvune bagarutse.
Police FC igeze muri 1/16 ku nshuro ya mbere, yahagurukanye abakinnyi 18 barimo, Mvuyekure Emery, Nzarora Marcel, Muvandimwe Jean Marie, Mwemere Ngirinshuti, Habyarimana Innocent (kapiteni), Turatsinze Hertier, Mugabo Gabriel, Ngomirakiza Hegman, Twagizimana Fabrice, Uwihoreye Jean Paul, Neza Anderson, Mushimiyimana Mohamed, Nshimiyimana Imran, Songa Isaie, Nshuti Idesbard, Usengimana Danny, Ngendahimana Eric, Niyonzima Jean Paul.



















TANGA IGITEKEREZO