Ubusanzwe, mu myaka ishize, byari bigoye kubona hari ikipe yo mu Rwanda yifata igakinisha umunyezamu w’umunyamahanga kuko akenshi yarwanaga no kureba ko umubare w’abo yemerewe ushobora kujya mu bashaka ibitego byabuze mu maguru y’abanyagihugu.
Kuri ubu biratandukanye, ingoma zahinduye imirishyo kuko kuri ubu amakipe akomeye arimo APR FC, Rayon Sports, AS Kigali na Mukura VS, yose yayobotse inzira yo gushingira ku banyezamu baturuka hanze y’u Rwanda.
Si ayo gusa, ahubwo n’andi makipe arimo Amagaju FC na Gasogi United, yamaze kwibikaho abanyezamu b’abanyamahanga, yiyongera ku yandi arimo Etincelles FC na Gorilla FC yari abasanganywe.
Byagenze gute ngo abanyezamu b’Abanyarwanda batakarizwe icyizere?
Mbere na mbere, si bo gusa kuko n’indi myanya ishobora kwiharirwa n’abanyamahanga, amahirwe amwe agasigara kuba ari uko abo bakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda batagomba kurenga batanu ku mukino.
Ntabwo ari ubwa mbere ikipe zo mu Rwanda zaba zikinishije abanyezamu b’abanyamahanga kuko hari amazina atandukanye nka Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’, Muhima Muyambo, Mohamed Mossi, Rwakabuba Nshinga, Niyonkuru Vladmir, Ikamba Mpinu Lems [Nkunzingoma Ramadhan] n’ayandi yazinyuzemo, yewe nta mezi menshi ashize Murera itandukanye n’Umunya-Tanzania Ramadhan Kabwili.
Mu myaka ishize, abanyamupira benshi mu Rwanda bakundaga kuvuga ko nubwo abakinnyi babura ariko igihugu cyacu kidashobora kubura abanyezamu na ba myugariro.
Ibi babishingira ko usanga imyanya iba ishidikanywaho ari iyo hagati no mu batsinda ibitego, ariko ugasanga ntako ubwugarizi n’umunyezamu batagize cyane mu mikino y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Ntabwo gutererwa icyizere kw’abanyezamu b’Abanyarwanda ari ibyadutse uyu munsi. Ni ikintu kimaze igihe ahubwo ni uko bamwe bashobora kuba batarabitinzeho cyangwa abakabifasheho icyemezo bagatinda gukora impinduka.
Kimwe n’abandi bakinnyi bose b’Abanyarwanda, abanyezamu bashinjwa kudakora cyane no gutanga amakipe [kugurisha] yabo dore ko umupira w’u Rwanda wuzuyemo ruswa no gutanga amanota kandi umuntu wa mbere ushobora kubigufashamo kurusha abandi ni myugariro cyangwa umunyezamu.
Ntabwo ikibazo kinini ari ubushobozi bwabo, ahubwo ni icyizere bagirirwa na ba nyiri amakipe kuko usanga aba bakinnyi bumva ko bari ku rwego rwo hejuru ku buryo ibyo basaba ntaho byahurira n’umusaruro baba bitezweho cyangwa uko basanzwe bazwi.
Nk’urugero, Kwizera Olivier afatwa nk’umunyezamu wa mbere mu Rwanda ariko wakwibaza impamvu atigeze asubira muri APR FC kuva mu 2017, nyamara byarigaragazaga ko iyi Kipe y’Ingabo yakinishaga abenegihugu gusa, yari ikeneye umunyezamu kurusha ibindi byose nyuma yo gutandukana na Kimenyi Yves mu 2019.
Uwahoze ari Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed, yasabye ubuyobozi bwe inshuro nyinshi ko yagurirwa Kwizera, ariko ibyo byakomeje kuba ibyifuzo bye cyangwa ya mishinga ihora mu mpapuro kuko bitari gushoboka.
Impamvu ni uburyo Kwizera yavuye nabi muri iyi kipe yambara Umukara n’Umweru, aho ashinjwa kuyitsindisha ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro yahuyemo na Rayon Sports mu 2016, kongeraho imyitwarire ye idahwitse hanze y’ikibuga dore ko ubwo yatabwaga muri yombi mu 2021, hari gahunda yo kuba yakinira APR FC.
Uretse uwo, hari kandi Ntwari Fiacre ufatwa nk’umunyezamu mwiza mu benegihugu bakina imbere mu Rwanda [nubwo aherutse kwerekeza muri Afurika y’Epfo], ariko na we hari uburyo atemeza abamubona kubera ibitego bimwe atsindwa mu buryo budasobanutse, agashinjwa guhagarara nabi.
Kimenyi Yves wasohotse muri APR FC kubera imyitwarire mibi yo hanze y’ikibuga, kuri ubu ashinjwa n’abafana ba Kiyovu Sports kubatanga mu kibuga mu gihe hari n’abandi banyezamu bamaze gutererwa icyizere kubera amakosa yo mu kibuga.
APR FC yageze aho iha akazi Umutoza w’Umunya-Maroc, Haji Taeb Hassan, uhugura abatoza b’abanyezamu, igira ngo izamure urwego rw’abo bakinnyi ariko impinduka zose yakoze kuva kuri Rwabugiri Omar, Ishimwe Pierre, Ahishakiye Héritier, Mutabaruka Alexandre na Tuyizere Jean Luc ntizatanze umusaruro.
Nubwo bimeze gutyo ariko, abakinnyi b’Abanyarwanda bamaze kujya ku gitutu cyo kugirirwa icyizere gike ahanini bishingiye kuri ruhago yazonzwe na ruswa. Kuri ubu, hari abafana ba Rayon Sports batiyumvishaga uburyo Hakizimana Adolphe yajya mu izamu kandi yarifujwe na APR FC. Icyo gihe ni umukino wabahuje mu Gikombe cy’Amahoro.
Ibi bishimangirwa n’uko uyu munyezamu ukiri muto, hari imikino we ubwe yanze gukina, mu gihe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2023, bagenzi be basabye ko hakinishwa Hategekimana Bonheur aho gushingira ku mahitamo y’abatoza.
Muri Shampiyona iheruka gusozwa muri Gicurasi 2023, abanyezamu barimo Ntaribi Steven wa Musanze FC, Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaolin’ muri Bugesera FC na Niyongira Patience wahoze muri Espoir FC [Ubu ni uwa Bugesera FC], bose bahagararitswe n’amakipe yabo bazira gutsindisha amakipe yabo, bigahuzwa n’uko batamitswe akantu ngo bahindure umukino.
Buri muyobozi w’ikipe mu Rwanda yumva ko bibaye byiza yagira umunyezamu w’umunyamahanga uzi icyamuzanye, utekereza nka Sebwato Nicolas wa Mukura VS bivugwa ko hari abamuha amafaranga ngo yitsindishe akayarya [yabimenyesheje ubuyobozi bwe] ndetse bikarangira abereye ibamba abari bamwitezeho kuba icyambu.
Kugeza ubu amakipe ashobora gukinisha abanyezamu b’abanyamahanga mu mwaka w’imikino utaha ni APR FC [Pavelh Ndzila], Rayon Sports [Simon Tamale], Mukura VS [Nicolas Sebwato], AS Kigali [ Odhiambo Moses], Gasogi United [Ibrahima Daouda], Etincelles FC [Kambale Arsène], Gorilla FC [Mutumele Arnold] na Amagaju FC [Ndikuriyo Patient].
Ugiye gusesengura neza imyitwarire y’abakinnyi by’umwihariko abanyezamu mu kibuga usanga ab’abanyamahanga bagerageza kwizerwa kurusha Abanyarwanda. Iyo byanze byitwa ubuswa ariko abandi bo bigahuzwa no kurya ruswa ngo bitsindishe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!