Wari umukino wo kwishyura wa 1/2 , aho ubanza wabereye mu Budage amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, bityo hashakwaga isanga Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma yo yasezereye Paris Saint-Germain.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko Real Madrid igahusha uburyo bwinshi bw’ibitego bwabonwaga na Vinicius Junior na Rodrygo.
Ku rundi ruhande Harry Kane yagerageza gushaka igitego ariko umunyezamu Andriy Lunin akamubera ibamba.
Ku munota wa 35, Joshua Kimmich yazamukanye umupira, bawukuramo usanga Kane atera ishoti rikomeye, umunyezamu Lunin umupira awushyira muri koruneri.
Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Real Madrid yasubiranye imbaraga zikomeye mu gice cya kabiri ikomeza gusatira cyane.
Ku munota wa 54, Vinicius yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso awuhindura imbere y’izamu, Rodrygo akoraho uca hanze gato cyane y’izamu.
Ku munota wa 58, Real Madrid yabonye coup franc ku ikosa ryakorewe Jude Bellingham, Rodrygo ayiteye umunyezamu Manuel Neuer umupira awukuramo.
Iyi kipe yo muri Espagne yakomeje gusatira bikomeye ariko umunyezamu Neuer akayibera ibamba.
Ku munota wa 65, nibwo bwa mbere Bayern Munich yageze imbere y’izamu rya Real Madrid ku ishoti ryatewe na Jamal Musiala, Lunin akarishyira muri koruneri.
Iyi kipe yo mu Budage yakomeje gusatira, ku munota wa 68, Kane yahaye Alphonso Davies umupira muremure undi yinjira mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere cya Bayern Munich.
Nyuma y’iminota itanu gusa, Real Madrid yishyuye igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko Nacho yabanje gukorera ikosa Kimmich.
Ku munota wa 88, Vinicius yateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Neuer ntiyawufata ngo awukomeze Joselu arawumutanga yishyura igitego cya mbere.
Iyi kipe y’i Madrid yakomeje gusatira cyane. Nacho yacomekeye umupira Antonio Rudiger awuhindura imbere y’izamu, Joselu atsinda igitego cya kabiri, baracyanga umusifuzi w’igitambaro avuga ko yaraririye.
Nyuma yo kwifashisha amashusho (VAR), umusifuzi yemeje igitego, Real Madrid iyobora umukino n’ibitego 2-1 ku munota wa 90+1.
Iminota icyenda yinyongera bashyizeho yarenze igera muri 13 ariko ntihagira igihinduka, umukino urangira Real Madrid ivuye inyuma itsinda Bayern Munich ibitego 2-1.
Iyi kipe yo muri Espagne yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League inshuro 18, mu gihe izigera kuri 14 yegukanye igikombe.
Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki 1 Kamena 2024 uzahuza Real Madrid na Borussia Dortmund yo mu Budage yawuherukagaho mu 2013 itsindwa na Bayern Munich.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!