Imikino ya nyuma izaba mu bagabo n’abagore, izabanzirizwa n’iy’umwanya wa gatatu izabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi.
Amakuru avuga ko gutinda kwemeza ikibuga kizakira imikino ya nyuma byaturutse ku kudahuza ku biciro bya Stade Amahoro, aho ikigo cya QA Venue Solutions cyasabaga agera muri miliyoni 70 Frw.
Bivugwa ko FERWAFA yari yatangiye gutekereza uburyo iyi mikino ya nyuma na yo yabera i Nyamirambo, ariko iza kumvikana n’abashinzwe Stade Amahoro nubwo impande zombi zitigeze zigaragaza icyatumye ubu bwumvikane bugerwaho.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi, habura iminsi itatu ngo iyi mikino ibe, ni bwo FERWAFA yemeje ko umukino uzahuza Police WFC na Rayon Sports mu bagore ndetse n’uwa APR FC na Rayon Sports mu bagabo, yombi izabera muri Stade Amahoro.
Ikaze muri Stade Amahoro ahazabera imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Amahoro.
Ntihazagire ubura muri ibi birori bikomeye bya ruhago bizaba birimo ibyishimo, ubufatanye n’ishyaka ry’umupira w’amaguru.
Twese mu Mahoro#FERWAFApeaceCup2026 pic.twitter.com/IR2CYuviSW
— Rwanda FA (@FERWAFA) May 20, 2026
Umukino wa nyuma w’abagore ni uwo uzaba mbere, ku wa Gatandatu guhera Saa Cyenda mu gihe uw’abagabo uzatangira nyuma yaho guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Itike ya make ni 2000 Frw azishyurwa n’abicara mu myanya isanzwe yo hejuru (Upper bowl) mu gihe 3000 Frw azishyurwa n’abazicara hasi (Lower bowl).
Muri VIP ni 20.000 Frw naho muri VVIP ni 50.000 Frw mu gihe ’Executive Seats’ ziri kwishyurwa 100.000 Frw naho Skybox ni 1.500.000 Frw.
FERWAFA yatangaje kandi ko amatike agurwa hakoreshejwe uburyo bwa *939*3*2# cyangwa ku rubuga rwa www.sportspass.rw.
APR FC na Rayon Sports zizahura nyuma y’ibyumweru bitatu gusa zinganyije igitego 1-1 mu muri Shampiyona.
Ubwo amakipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!