00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haringingo yemerewe gutoza Rayon Sports byemewe n’amategeko

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 April 2026 saa 10:58
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryemeje ko Haringingo Francis Christian watozaga Kiyovu Sports aba Umutoza Mukuru wa Rayon Sports nyuma y’ibiganiro byahuje impande zose zirebwa n’ikibazo.

Ibi ni ibiri mu itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA, kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026, nyuma y’uko Kiyovu Sports yari yanze ko Haringingo atandukana na yo binyuranyije n’amategeko.

Ibi biganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cya FERWAFA byitabiriwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, Perezida wa Kiyovu Sports, David Nkurunziza, Perezida wa Rayon Sports, Abdallah Murenzi n’umutoza Francis Christian Haringingo.

Hemejwe ko “Umutoza Francis Christian Haringingo yemerewe gutoza ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwubahirije amategeko.”

Haringingo ntiyatoje umukino Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi FC ubusa ku busa tariki ya 4 Mata 2026, nyuma y’uko FERWAFA imwimye ibyangombwa byo gutoza kubera ko yatambamiwe na Kiyovu Sports yamushinje kutubahiriza amasezerano bafitanye.

Hari amakuru avuga ko Haringingo yemeye gutanga miliyoni 2 Frw yiyongera kuri miliyoni 4 Frw yashakaga guha Kiyovu Sports, kugira ngo yemererwe gutoza Rayon Sports.

Haringingo uheruka muri Rayon Sports ubwo yayiheshaga Igikombe cy’Amahoro mu 2023, azayitoza ku Cyumweru ubwo izaba yakiriwe na Rutsiro FC mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona.

Ni ko kandi akomeza gutegura indi mikino ikurikiraho harimo uwa Gorilla FC ku wa 22 Mata, yongere yakirwe n’Amagaju ku wa 26 Mata mu Karere ka Huye, mbere yo guhura na APR FC ku wa 2 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro.

Kugeza ubu Gikundiro iri ku mwanya wa kane n’amanota 43 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa 26.

Ibiganiro byahuje FERWAFA, Rayon Sports na Kiyovu Sports byasize Haringingo Francis yemerewe gusubira muri Gikundiro
Haringingo Francis yemerewe gutoza Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages