00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza wa Kenya yifuza ko u Rwanda rwagera muri CAN 2027 (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 October 2026 saa 12:19
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya ‘Harambee Stars’, Benni McCarthy, yatangaje ko yifuza ko u Rwanda rubona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2027, kuko Afurika y’Iburasirazuba yagiramo ibihugu byinshi bikongera amahirwe yo kugitwara.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje ku Cyumweru, mbere y’umukino wa gicuti uhuza Kenya n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira, kuri Stade Amahoro.

Benni McCarthy yavuze ko uyu mukino atari uwo gukerentsa, kuko uzamufasha gukomeza kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera muri iki gihugu atoza, gifatanyije na Uganda na Tanzania.

Yagize ati “Ni umukino twiteguye gukina, kuko nubwo ari uwa gicuti uzaduha ishusho y’uko tugomba kurushaho gutegura Igikombe cya Afurika. Twabonye itike yo kuzagikina kuko tuzacyakira, ariko ntibikwiriye kurangirira aho.”

Uyu mutoza wakiniye amakipe akomeye akanatwara UEFA Champions League ari kumwe na FC Porto, akanatoza ba rutahizamu ba Manchester United, yavuze ko yifuza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika.

Ati “Nshimishwa n’uko u Rwanda rwatangiye imikino yo mu itsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, kuko rufite abakinnyi beza bayobowe n’umutoza mwiza, Stephen Constantine, ni ikipe nziza.”

“Ndifuza ko bakomeza muri uwo murongo ku buryo tuzagira amakipe menshi yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Icyo gihe bizanatwongerera amahirwe yo kuba twanegukana irushanwa.”

Uyu mugabo ari guteganya ko mu gihe aza gukina n’Amavubi, aza kwifashisha ikipe yiganjemo abakinnyi bakiri bato, kugira ngo arusheho kwitegura neza Igikombe cya Afurika.

Gusa icy’ingenzi ni intsinzi kuko Abanya-Kenya batishimiye umusaruro ari kubaha, dore ko imikino ibanza yo gushaka itike yo kujya muri CAN 2027, yanganyije na Eritrea igitego 1-1, anatsindwa na Guinea igitego 1-0.

Benni McCarthy yifuza ko u Rwanda rwagera muri CAN 2027 bikongera amahirwe y'amakipe yo mu Karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages